AhabanzaUbuzima

Ese ni iki gitera ibiheri byo mu maso? Ni gute nabyivuza?

Akenshi ibiheri byo mu maso bikunda guterwa n’ihindagurika mu misemburo igize umubiri w’umuntu. Iyi misemburo ikora ibintu bimeze nk’amavuta maze akibumbira hamwe bikaba byanatuma hinjiramo idusimba duto (bacteria). Ibi byombi ni byo bitera twa duheri umuntu ubona yararwaye mu maso. Abantu bafite ababyeyi babo bari barwaye ibiheri bikabije, baba bafite ibyago byo kurwara ibiheri nabo.

Ikindi gishobora gutera ibiheri ni imwe mu miti irimo lithium baha abantu barwaye indwara yitwa bipolar disorder (ni indwara yo mu mutwe aho umuntu ahinduka ku buryo butunguranye. Urugero ukabona yari yishimwe cyane maze ako kanya ugahita ubona ararakaye cyane utazi ikibimuteye. Cyangwa ukabona ari nko gukora akazi afite umuhate n’imbaraga nyinshi maze ako kanya agahita ubona acitse intege). Imiti myinshi ishobora gutera cyangwa se ikongera ibiheri kubabirwaye cyane ni nk’imiti yifitemo imyunyu ya iodides, bromides cyangwa se nanone ku bantu biteresha imisemburo nka steroids bashobora kongera ingaruka zo kurwara ibiheri.

Ibiheri kandi bishobora guterwa n’amavuta ndetse n’isabune woga. Amavuta menshi ndetse n’amasabune abantu bakaraba usanga ariyo abateza ibibazo. Ni byiza kwisiga amavuta atongeyemo ibindi bintu byinshi ugahitamo ayanditseho water based cyangwa se oil free cyangwa ukaba wafata amavuta karemano nk’akomoka ku nyamaswa urugero nk’amavuta y’inka cyangwa se kubimera nka huile d’olive ukaba ariyo ukoresha.

Ese ni iki wabikoraho?

Ikintu cyambere ugomba gukora nugukaraba mu maso kugirango wirinde umwanda mu isura n’ibyuya kuko bituma twa dusimba twavuze haruguru tuboneraho tukinjira mu duheri n’utwari duto tukaboneraho tugakura. Oga nibuze kabiri ku munsi ukoresheje isabune yabugenewe ushobora kubona muri pharmacy.

Nugerageza ibi mu gihe kiri hagati y’ukwezi n’abiri ibiheri bikanga kugenda ni byiza kujya kwa muganga w’inzobere mu ndwara z’uruhu (Dermatologist) akakurebera uko bimeze.

Kuri rendez-vous yawe na muganga, azasuzuma uruhu rwawe maze akubwire imiti wafata. Hari igihe aguha ama antibiotics cyangwa umuti witwa Retinoids.

Iyo asanze ibiheri byawe bikabije hari igihe akwandikira umuti witwa isotretinoin. Gusa umugore uteganya gutwita vuba ntago agomba gufata iyi miti. Kirazira kikaziririzwa kuberako bishobora gutera uruhinja rwe kuvukana ibibazo.

Iyi miti twavuze aha hejuru uyifata aruko muganga yayikwandikiye gusa kuberako ni imti ishobora kuguteza ibibazo uramutse uyifashe nabi. Ikindi kandi ni imiti ihenze kuburyo biba bigusaba kuba ufite ubwishingizi gusa nabwo hari igihe ushobora gusanga butayishingira.

Related Articles

1 thought on “Ese ni iki gitera ibiheri byo mu maso? Ni gute nabyivuza?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close