Uncategorized

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi ku bijyanye no gusomana

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyorororekere ndetse n’imikorere y’ubwonko; hari ibintu 10 byashyizwe ahagaragara bitangaje abantu benshi bashobora kuba batazi ku bijyanye no gusomana nk’uko biboneka ku rubuga “azthings”. Ibi nibyo tugarukaho.

1. Gusomana cyane bishobora gufasha abantu kunanuka dore ko kumara umunota abantu basomana bishobora gutwara ingufu zingana na calori (calories) zirenga 26.000 kuri buri muntu muri babiri basomana.

2. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko imikaya yose y’umubiri iba irimo gukora mu gihe abantu babiri barimo gusomana, ibi bikaba bisa n’imyitozo ngororamubiri (Sport). Bisobanura ko hari ibyo umubiri ufashwa n’imyitozo ngororamubiri, ushobora no kubona mu gusomana.

3. Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanyek o abantu bahuje ibara n’imiterere y’imisatsi, iyo basomanye ngo barushaho kuryoherwa, ibi ngo bikaba biterwa n’uko ubwoko n’amabara y’umusatsi bigirana isano n’amatembabuzi aba mu kanwa.

4. Ubwonko bugira agace kihariye kabasha gufasha umuntu kumenya imiterere yo mu kanwa k’umuntu mwasomanye kuburyo ngo umuntu mwasomanye n’iyo mwakongera gusomana muri mu mwijima wahita umumenya.

5. Gusomana n’umuntu ukunda ngo bibasha kugabanya ububabare, inshuro icumi kurusha uko umuti wo mu bwoko bwa morphine ugabanya ububabare ubikora. Mu gusomana ngo habasha kuvamo umuti ngabanyaburibwe (pain-killers) kamere ubasha kugabanya cyane uburibwe.

6. Umuntu muri rusange, amara igihe kingana n’iminsi 14 asomana dukoze impuzandengo rusange.

7. Abantu babashije gusomana igihe kinini kurusha abandi ku isi bamaze iminsi 17, amasaha 10 n’iminota 30, ibi bikaba byarabereye muri Chicago muri 1984.

8. Abana bakunze gusomwa cyane bakiri bato ngo birabakurikirana bakazabasha kuba abantu bita ku bo bakundana kandi bagashishikarira cyane iby’urukundo no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cyabo cy’ubukure.

9. Mu gihugu cy’u Butaliyani iyo umusore n’inkumi bafashwe basomana mu ruhame, nta mananiza bahita bategekwa kubana byemewe n’amategeko kandi ni itegeko riri mu muco no mu mategeko y’icyo gihugu.

10. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abagabo bagera kuri 37% basomana bahumirije mu gihe abagore basaga 97% ari bo basomana bahumirije nk’uko icyo cyegeranyo cyabigaragaje.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close