AhabanzaImikino

Muramira Regis ashobora kwirukanwa kuri Radio azira kuvuga umutoza wa APR FC

Ni nyuma y’uko kuri uyu wagatandatu taliki 18 Gashyantare 2017, Ikipe ya APR FC yandagazwa na Zanaco Fc yo muri Zambia imbere y’abafana babo bigatuma umunyamakuru Regis Muramira mu busesenguzi bwe na bagenzi be bavuze ko APR nta mutoza ifite.

Kuri uyu wa mbere taliki 20 Mutarama 2017 nibwo umunyamakuru Muramira Regis na bagenzi be bakora ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radio bakorera bavuze ko kuba APR FC yarasezerewe mu mikino y’amakipe y’ibihugu yabaye aya mbere iwayo itsinzwe na Zanaco Fc byatewe n’ umutoza Jimmy Mulisa .

Nyuma y’uko ngo Jimmy yitwaza ko yibwe n’abasifuzi mu mukino ubanza akanganya na Zanaco ndetse no ku mukino wo kwishyura nabwo APR FC igatsindwa 1-0 byabaye ikimenyetso simusiga aba basore bubakiraho ko Jimmy Mulisa yasimbutse inzego mu butoza, ahubwo ngo yakabaye yirukanwa cyangwa akagirwa umunyamabanga w’iyi kipe.

Kuvuga ibi rero mu kiganiro Muramira Regis akora buri gitondo kuri Radio akorera, mu kiganiro yakoze kuri uyu wa mbere tariki ya 20/02/2017 byatumye avuga ko mu gihe gito bishoboka ko telefoni (telephone) zacicikana zibwira ubuyobizi bw’iyi Radio ngo babe bakwirukanwa.

JPEG - 126.8 kb
Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC bavuga ko ari ku rwego rwo hasi

Umutoza Jimmy Mulisa uvugwaho n’aba basore kuba atari ku rwego rwo gutoza APR, ngo mu gihe ikipe yiteguraga kujya mu Zambia yabujije abakinnyi gusuhuza umuvugizi w’iyi kipe ahubwo bakodesha undi munyamakuru wo kuyindi Radio mu rwego rwo kwerekana ko uwo muvugizi nta gaciro afite.

Aba banyamakuru bakomeza batangaza ko Mulisa ari mu bikomeje kwangiza APR Fc ndetse ngo yakabanje akajya kwiga akazagaruka afite ireme rifatika mu butoza cyo kimwe na bagenzi be barimo Yves Rwasamanzi ngo nawe yakabaye areba indi kipe iciriritse agomba kubanza gutoza mbere yuko agera ku rwego arimo.

Muramira akomeza avuga ko iyo hagize umuntu wigerera mu buyobozi hejuru ngo avuge ibitagenda neza mu ikipe ahita yirukanwa nta nteguza, agashimangira ko kuva iyi mbogamizi igihari APR FC izakomeza kwandagazwa bikomeye izira umutoza kandi ikipe yo ubwayo iri ku rwego rwo hejuru ariko abayitoza akaba aribo bamwe mu batoza baciriritse!

Agaruka ku kibazo cy’uko ama telefoni (telephone) atandukanye ashobora guhamagara asaba ko bakwirukanwa kuri Radio bitewe n’ikiganiro batanze, Muramira yatanze ingero ariko zitaziguye ku banyamakuru ba radio imwe ikorera ku gishushu bishobora kuba byarabayeho riko yirinda gutunga agatoki, ibintu byatanze ishusho ko isaha ku yindi bakwirukanwa ariko agashimangira ko nibura ukuri kwaba kwagiye ahagaragara.

JPEG - 85.6 kb
Muramira Regis uvuga ko ashobora kwirukanwa kubera kuvuga ukuri kwe

Jimmy Mulisa ubwo yanganyaga na Zanaco mu mukino ubanza ngo yitwaje ko yibwe n’abasifuzi mu gihe byari byitezwe ko mu mukino wo kwishyura aribwo azigaragaza mu mukino wo kwishyura yaje gutsindwa 1-0 maze ashinja abakinnyi be ko aribo ba nyirabayazana bo gutsindwa.

Ibyo byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakina ku mubyimba aba APR FC nyuma yo gusezerera Wau Salaam iyitsinze ibitego 2-0 kuri iki Cyumweru taliki 19 Gashyantare 2017 bakavuga ko APR FC yo nta kipe iyirimo.

src:imirasire

 

Related Articles

12 thoughts on “Muramira Regis ashobora kwirukanwa kuri Radio azira kuvuga umutoza wa APR FC”

  1. Muramira natuze igihugu cyacu ibyo cyarabirenze ntiyazirukuri kwe kdi byigaragaza, nonese ntihazagiruvuga koko? Sha Regis niyo yajyahe muri nyuma numunyakuri p

  2. Njye mbona ibiganiro Regis nabanjyenzibe bakora ntaho bihuriye nugutangaza amakuru nkuko baba babivuga , ahubwo bakora ibiganiro byokwibasira abatoza nabakinnyi pe

  3. arko guhangana kwabanyamakuru nabatoza sinaherukaga kubyumva ubundi c iyo Radio muramira akoraho niya apr ibyo ndumva ntaho bihuriye kbs kdi Regis niwirukanwa uzize ukuri ntacyo uzaba

  4. njye nemera ntashidikanya ko muramira Regis ntamunyamakuru umurusha ubusesenguzi hano mu rwanda no kuvuga amakuru nyayo kd arimwo ubuhanga.
    niyo yakwirukanywa mvira kuri radio simvira kw’isi no mwijuru. kd siyo radio yonyine uba mugihugu.

    Regis komerazaho kd uzapfane ukuri kwawe
    bravo urumuntu w’umugabo kd nubutari ubu bwaracyeye.

  5. ariko Regis yavugishije ukuri ..niyo yakwirukanwa muzabibona ko mulisa ari umuswa pe.. ijambo niry’umugabo Regis turi Kumwe..thx

  6. ark njye simbyumva ukuntu yakwirukanwa kdi yavuze ukuri
    kugirango ikipe itsinde isabwa ibintu byinshi , umutoza mwiza, abakinnyi beza, ndetse nubuyobozi bwiza ukongeraho nabafana kdi bose bakagira ijambo mu ikipe
    ese byose birahari muri APR?
    oya hari ibibura rwose

    mbona APR yarazize abakinnyi hariya ntabwo bitanze

  7. hhhh nakumirwa kweli igitangaje nuko ibyo byose byavuzwe na Tayifa kdi birazwi numufana wa APR yirukamywe namenyako itanfazamakuru ryacu riri hasi cyane ubwose bari bumva itangaza makuru ry’ ubwongereza? turagushyigikiye Regus we

  8. none se ko Regis yanenze umutoza si ibisanzwe kunengwa. Jonatan watozaga amavubi se ko atirukanishije abanyamakuru ntibamunengaga?
    uretse Umutoza , de gaule we ntibajya bamunenga?
    ndumiwe koko!! abavuze okoko nabo rero birukanywe ?
    ahubwo itangazamakuru rigomba kuvuga ibitagenda neza bigakosorwa.
    erega APR ni equipe nk’iindi.
    kuba rero bavuze umutoza wayo nta gikuba cyacitse.
    wenger se wa arsenal ko atarasaba

    ko abanyamakuru birukanwa?
    birasekeje kbsa. ndizerako umuyobozi wa city radio atakwiyirukanira umukozi kubera APR!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close