AhabanzaImyidagaduro

Anita Pendo yeruye ashyira ifoto kuri Instagram ye yerekana ko atwite inda y’imvutsi – Ifoto

http://rwandatoday.rw/uploads/9709-anithapendo.jpg

Anita Pendo ukunda kwiyita ‘umukobwa wirwanyeho’ byari bimaze iminsi itari micye amakuru agenda acicikana ko uyu mushyushyarugambakazi ko yaba akuriwe, ariko birashize bigeze kumusozo we kugiti cye ahita ashyira ifoto kuri instagram ye kugira ngo yerekanye ko ibyo bamukekagaho ko byari impamo koko. Gusa bamwe mubakunze gukurikiranira hafi amakuru ye cyane bakekaga ko iyi nda yaba yarayitewe n’umusore witwa Ndanda Alphonse bameranye neza muri iyi minsi.
Ndanda na Anita bari mu rukundo rukomeye
Uyu Nzeyimana Ndanda Alphonse ni umukinnyi wa ruhago, yabaye umunyezamu wa Rayon Sports igitozwa na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira ayivamo muri 2014 ajya muri Esperance ayikinira umwaka umwe. Esperance isubiye mu cyiciro cya kabiri Ndanda yahise asinyana na Mukura VS, amasezerano agomba kuzarangira muri 2017 gusa muri iki gihe yagize imvune. Ubwo twateguraga iyi nkuru twabashije guhamagara Anita Pendo ngo tugire ibyo twamubaza dusanga nimero ye ya terefone igendanwa ntabwo iriho ndetse tunagerageje ngo duhamagare niya Ndanda ngo nawe tumubaze niba yaba azi aho uyu mukunzi niba abizi ko atwite nawe dusanga itariho, Gusa mutwihanganire mu nkuru ikurikira tuzabagezaho ibyo bazaba badutanggarije.

Related Articles

2 thoughts on “Anita Pendo yeruye ashyira ifoto kuri Instagram ye yerekana ko atwite inda y’imvutsi – Ifoto”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close