AhabanzaRwanda

Kigali: Umukobwa wahoze ari umunyamakuru yasabye mugenzi we ko bashyingiranwa arabimwemerera

Umukobwa witwa Ndayisaba Ferrand yasabye mugenzi we wahoze ari umunyamakuru kuri Radio imwe ikorera muri Kigali, ko bashyingiranwa ndetse arabimwemerera, igikorwa kitamenyerewe hagati y’abantu babiri bahuje igitsina mu Rwanda.

Ndayisaba yasabye Umuhoza Rebecca umenyerewe ku izina rya Becky ko bashyingiranwa, ndetse ifoto iri gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ihamya ko yamwemereye ko bazabana, gusa si nk’umugabo n’umugore kuko bombi ari abakobwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Ndayisaba yemeye ko byabayeho koko, nubwo we yavugaga ko mbere y’uko atangaza amazina y’uwo bagiye kubana byasaba ko babanza kubyumvikanaho bombi.

Umunyamakuru yabajije niba koko icyo gikorwa cyo gusaba kubana cyabayeho, mu magambo make ati “Yego niko bimeze.” Yongeye kumubaza ikigomba gukurikiraho nyuma y’uko amwemereye, yungamo nawe ati “nyuma yo kuba fiancé hakurikira gushyingiranwa.”

Ku birebana n’itariki ubukwe bwabo buzaberaho, Ndayisaba yavuze ati “tuzabatumira.”

Ubu bukwe ngo bateganya ko ari ibintu bazabanza gupanga niba bizanyuzwa mu buryo bw’amategeko cyangwa bw’imyemerere y’idini, ariko ati “uko bizagenda kose muzabimenya.”

Mu Rwanda ibikorwa by’ubutinganyi ntibivugwa nk’ibyemewe ku mugaragaro, ariko amategeko ahana ntabwo yerura nk’ahana iki cyaha. Gusa amategeko yemera ugushyingiranwa k’umugabo n’umugore.

Ferrand ufite icyapa cyanditseho ‘Me’ amaze umwaka akundana na Becky ufite icyanditseho ‘Yes’

Ferrand (wambaye ingofero) ari kumwe n’umukunzi we Becky

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close