Uncategorized

Umunyarwanda ugira gahunda z’icyunamo ize aba ashimira Leta ibyiza yakoze-ACP Badege

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege (Ifoto S Ngendahimana)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko Umunyarwanda wese wumva gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi akazigira ize aba ashimira Leta ibyiza byinshi imaze gukora.

Mu gihe habura umunsi umwe u Rwanda rukinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Polisi irasaba Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare muri gahunda zose ziteganyijwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Izubarirashe.rw, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yavuze ko ibi bihe u Rwanda rwinjiyemo bikomeye cyane, aho bisaba ko buri wese abyibonamo aho kumva ko ari iza Leta cyangwa irindi shyirahamwe iryo ari ryo ryose.

ACP Badege avuga ko hari byinshi Leta y’u Rwanda imaze kugeza ku Banyarwanda, mu rwego rwo kuyitura buri Munyarwanda aba adakwiye kuba ntibindeba muri gahunda z’icyunamo.

Yagize ati “Jye ndibaza ko buri Munyarwanda akwiye kugira ibye gahunda z’icyunamo, ntacyite icya Leta, ntacyite icy’ishyirahamwe iri n’iri, ntacyite icy’umurenge, akigire icye, niba akigize icye tuzaba dushimiye Leta yakoze ibintu byinshi cyane byaba ari muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, yaba ari muri gahunda zo kugarura umutekano, yaba ari muri gahunda zo gutanga umutekano ndetse n’ubutabera bwunga, ni cyo kintu cy’ishimwe mu by’ukuri umuntu yaba ahaye Leta y’ u Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko ibisigaye byaba ibya Leta byo gukangurira abantu bose uburyo bwo kwitwara mu gihe nk’icyo gikomeye.

Ati “Ibindi byaba ari ukunganirana, Leta ikibutsa abantu kudacuranga urumenesha, kwibutsa abantu kutarangwa n’ubusinzi, kutigira ntibindeba, abandi bagiye mu biganiro byo kwibuka n’izindi gahunda, byaba byoroshye kandi n’igipimo dufite mu by’ukuri ubona bishimishije tugereranyije n’aho twaturutse.”

Kuri Polisi y’Igihugu, gucunga umutekano ni igikorwa gihoraho, ariko iyo ngo bigeze mu gihe cy’icyunamo ishyiramo ingufu zidasanzwe kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora izo gahunda.

ACP Badege avuga ko kugeza ubu biteguye gucunga umutekano mu buryo buhagije, hirindwa ko hari ibyaha byakorwa.

Yagize ati “Gahunda ihoraho ya Leta ni iyo gutanga umutekano mu bihe nk’ibi ngibi by’icyunamo. Ni ukuvuga ko dufata umutekano dusanganywe tukongeraho ingufu nyinshi kugira ngo ibyo byose uvuze byagiye biranga ibihe byashize bitaba. Leta igatanga amabwiriza ku nzego zibishinzwe no ku baturage ko twitwara mu buryo butuma icyunamo n’izindi gahunda zijyanye na cyo zirangira nta cyaha, nta hohoterwa ribaye.”

Polisi y’u Rwanda ibikora ite?

Uko tubikora ni uko dufata ingamba dusanganywe tugashyiraho izindi z’umwihariko zo kuganira n’abaturage muri rusange, nk’uko tubigenza muri ‘Community policing’. Ibiganiro bitandukanye twarabitangiye ku maradiyo, gahunda za CNLG, iza MINALOC hirya no hino, buriya biriya biruzuzanya kugira ngo turebe ko twazarangiza icyunamo nta muntu uhohotewe cyangwa cyangwa ugiriwe nabi.

By’umwihariko nka Polisi n’inzego zishinzwe umutekano twongera ingufu haba kuba turi hirya no hino, aho tugomba gukora amarondo, (amanywa n’ay’ijoro) haba gukorera kuri gahunda twahawe y’ahabera imigoroba yo kwibuka, inama z’ibiganiro, tumenyekanisha nimero zacu ku buryo dukumira igishobora kuba, icyaramuka kibaye na cyo tukakimenya vuba, cyaba ari ukukiburizamo tukakiburizamo, cyangwa byaba ari ibijya mu bugenzacyaha no guhana ababikoze bigakorwa vuba kandi ibimenyetso bigihari.

Abanyarwanda murabasaba kwitwara bate muri ibi bihe ?

Twizera ko mu by’ukuri nk’uko byagiye bigenda bizatanga umusaruro mwiza ariko duhamagarira abaturage kubigiramo uruhare cyane kuko iki ni igikorwa gisaba umutimanama wa buri muntu, wumva ko turi mu cyunamo, ni nko kuba mu kiriyo ngarukamwaka kandi umuco wacu ufite byinshi utwigisha mu bihe nk’ibyo ngibyo. N’ubusanzwe usibye n’iki cyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeye ariko no ku kiriyo ntabwo dusakuza, ntidusahinda, ntidusezerezanya, ndetse no mu bihe byashize abajyaga bakora ibyo kwangiza ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside, uribuka ko hari n’abajyaga bavuga amagambo asesereza abarokotse n’ubu biracyaboneka, hari igihe bajyaga barandura imyaka cyangwa bagatera amabuye ku nzu, ibyo ni ibintu twifuza ko byaba amateka. Twibaza ko nitubikorana twese n’abaturage, tugafatanya n’inzego z’ubuyobozi tuzarangiza icyunamo neza.

Iperereza ku batemaguye inka y’umuturage rirarimbanyije…

Ntitwasoje ikiganiro twagiranye na ACP Badege tutamubajije iby’inka iherutse gutemagurirwa mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kugeza ubu abagenzacyaha bakiri mu iperereza ngo habashe kumenyekana abari inyuma y’icyo gikorwa cya kinyamaswa. Gusa avuga ko hamaze gufatwa abantu babiri bari gufasha ubugenzacyaha mu iperereza.

Yagize ati “Uzi ko byabaye ejo mu ijoro, twabimenye ejo mu gitondo twihutira gutangira iperereza, ubu iperereza ntiriratanga umwanzuro, n’ubwo hari abantu babiri bashyikirijwe polisi kugira ngo bafashe iperereza, bagenzacyaha ntabwo barafata umwanzuro wo kuvuga ngo byakozwe na kanaka, yabikoze kubera iyi mpamvu yari agambiriye iki. Ntabwo twebwe nka polisi twakora umwanzuro turifata kugeza igihe abagenzacyaha bazakora umwanzuro bakavuga bati ni ‘kanaka ukekwa ko yabikoze yari agamije iki,’ kikaba cyakwitwa ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kikitwa ko ari ukwica amategeko, cyangwa gukomeretsa bikabije amatungo kuko n’ubundi bihanwa n’itegeko, kugeza ubu abo ngabo bakurikiranwe, barakurikiranwa hakurikijwe igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 436, ihana abantu bakomerekeje cyangwa bishe itungo.”

Bishatse kuvuga ko kugeza igihe iperereza ritararangira mutakwemeza ko ari ibikorwa byo guhohotera abarokotse?

Ni aho duhagaze rwose.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Mata 2017, ni bwo inka y’umuturage witwa Mukurira Ferdinand utuye mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro yasanzwe yatemaguwe n’abantu bataramenyekana, aho hitabajwe abavuzi b’amatungo bakayidoda, bakaba bemeza ko izakira.

Related Articles

Close