AhabanzaAmakuruHanze

Tanzania: Hibajijwe impamvu Loni itashoboye gukumira no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba muri Tanzania, abakozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ab’urwego rwasimbuye urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT), bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bongera kwibaza impamvu Umuryango Mpuzamahanga utayikumiriye cyangwa ngo uyihagarike.

Kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Bunyamabanga bukuru bwa EAC rwerekeza Arusha City Center.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Intara ya Arusha, Mrisho Mashaka Gambowho, yavuze ko uyu munsi bifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwibuka abasaga miliyoni bishwe.

Yongeyeho ko ibyabaye mu Rwanda mu minsi ijana gusa bitera kwibaza impamvu Loni itabikumiriye, ashimangira ko buri wese afite umukoro wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu karere no ku Isi hose.

Yagize ati” Ibyabaye bitera kwibaza impamvu umuryango mpuzamahanga utashoboye gukumira no guhagarika ibyo byaha ndengakamere mu mateka y’ikiremwamuntu.”

Mrisho yashimangiye kandi ko Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ugomba gufata iyambere mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’abayihakana kuko ari byo bikurura ubwicanyi bwibasira inyokomuntu ndetse na jenoside nkuko byagenze mu Rwanda mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Kayihura Eugene, yasobanuye ko Jenoside ari ishyano ryagwiriye u Rwanda aho inzirakarengane z’abatutsi zirenga miliyoni imwe bishwe bunyamaswa bikoranywe ubugome ndengakamere.

Yavuze kandi nubwo u Rwanda rwaciye muri ibyo bihe bikomeye kandi bibabaje cyane, ubu rumaze kugera ku ntera ishimishije ku buryo rutanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza, mu iterambere ndetse n’amahirwe ku buryo bungana ku banyarwanda bose.

Yagize ati“Ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bihagaze neza cyane muri aka karere ndetse no ku isi yose, cyane cyane mu bijyanye no korohereza abifuza gukora ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ,kandi ni igihugu cy’ amahoro n’umutekano.”

Ambasaderi Kayihura yavuze kandi ko u Rwanda rwanze kuba imbohe y’amateka mabi rwaciyemo ahubwo rwiyemeza kugana mu cyerekezo cyiza gitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Umunyamabanga mukuru wungurije wa EAC ushinzwe imibereho myiza n’umusaruro, Jesca Eriyo, yavuze ko nyuma y’imyaka 23 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi, hakiri urugendo rurerure rwo gukira ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside.

Yagize ati “Nibyo koko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije ku buryo bugaragara kandi rukwiye kubishimirwa. Ariko kandi, ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside biracyafite urugendo rurerure .”

Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti zabo bakomeje kwifatanya kwibuka mu nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Abitabiriye igikorwa bari mu rugendo rwo kwibuka

Abitabiriye igikorwa bunamira abatutsi bazize jenoside

Hashyirwa indabo ku kimenyetso cy’urwibutso

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close