AhabanzaImyidagaduroUncategorized

Miss Sandra Teta yarekuwe

Miss Sandra Teta wari amaze amezi ane afungiwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.

Sandra Teta yari akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki itazigamiye yahaye Serena Hotel binavugwa ko yanaregwaga na kompanyi y’ubucuruzi yitwa STS Trade isakaza inzoga.

Yafunzwe mu ntangiriro za Werurwe 2017, yabanje gufungirwa muri kasho ya polisi nyuma yimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, SIP Hillary Sengabo yabwiye IGIHE ko Miss Sandra Teta yavuye muri gereza nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 yari afunzwe ku nshuro ya gatatu ku cyaha kimwe cyo gutanga sheki zitazigamiye gusa kuri iyi nshuro hiyongereyeho ikindi cy’ubuhemu.

Ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World. Icyo gihe nibwo yari yatumiye Bebe Cool na Zari umugore wa Diamond bakimara gusubira mu bihugu byabo Sandra Teta ahita afungwa.

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

 

Miss Sandra Teta wambaye agatambaro k’umweru mu mutwe amaze iminsi afunzwe

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nabwo yajyanywe mu bugenzacyaha ubwo yari yarezwe na kompanyi ikomeye yitwa STS Trade imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

6,784 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close