AhabanzaAmakuruPoliceWorld

Ngororero: Polisi, urubyiruko n’abaturage bateye ingemwe z’ibiti by’inturusu 12.000

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye ku kubungabunga ibidukikije Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano muri aka karere  n’abaturage, bahuriye mu mudugudu wa Gisebeya akagari ka Nganzo Umurenge wa Muhanda kuri site ya Kabyaza, batera ingemwe z’ibiti  by’inturu 12000 kuri hegitari 8.

Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kanyange Christine, yashimiye Polisi  y’u Rwanda ku bufatanye basanganywe mu bikorwa bitandukanye, ariko cyane cyane iki igikorwa cy’indashyikirwa cyo gutera amashyamba.

Yagize ati “Ndashaka gufata umwanya wo gushimira Polisi yacu kubera ruhare runini igira mu guteza imbere abaturage harimo n’ibikorwa nk’ibi byo  gutera amashyamba”.

Yanasabye abaturage gufata ibikorwa by’iterambere bagezwaho nk’ibyabo cyane cyane amashyamba, bagafata iya mbere mu kubirinda no kubifata neza.

Yasoje ashimira uruhare urubyiruko rugira mu guteza imbere akarere ka Ngororero, aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kwitabira gahunda za Leta zigamije kubateza imbere zirimo kwishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yagarutse ku kamaro k’amashyamba, avuga ko agira akamaro kanini kuko atanga umwuka mwiza ndetse akanavamo ibikoresho dukenera gukoresha umunsi ku wundi .

Yarababwiye ati:”Tugomba gufata ingamba zo kwita ku mashyamba ku buryo burambye, kugira ngo akomeze kuba isoko y’ubuzima bwiza, kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu ndetse no kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima n’isoko y’amazi.”

SSP Gasangwa yanaganirije abari aho ku mutekano muri rusange, asaba buri wese  kuwubungabunga.

Yabasabye ko bakwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza h’igihugu, abibukitsa kwirinda no kurwanya ruswa, ndetse yongera kwibutsa abakoresha imihanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwita ku mategeko n’amabwiriza by’umuhanda, kugirango hakumirwe impanuka zikomeje kuvutsa abantu ubuzima.

3,173 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close