AhabanzaAmakuruHanzePoliceWorld

[AMAFOTO]: POLISI Y’U RWANDA N’IYA TANZANIYA BAGIYE KWONGERA IMBARAGA MU GUHASHYA IBYAHA NDENGAMIPAKA.

Inama nyunguranabitekerezo hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya mu kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha yabaye ejo bundi ku mupaka wa Rusumo igice cy’u Rwanda,bigira hamwe ukuntu bafatanya mu guhashya ibyaha bitandukanye ndengamipaka bikorerwa ku butaka bwabyo, harimo cyane cyane gucuruza urumogi,gushimuta amatungo, guhiga no kwica inyamaswa z’ishyamba, gutema amashyamba no kwangiza ibidukikije, gukora ubucuruzi butemewe banyuze mu mugezi wa Kagera n’ibindi.

Iyo nama yari ije gutangiza igikorwa gikomeye cyo gutangira gukorera hamwe mu guhashya ibyaha, bakazajya baniyambaza ubwato bugezweho bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, ndetse no gushimangira amabwiriza bahawe n’abayobozi ba za Polisi zombi  ku bijyanye no gukorera hamwe ngo barwanye kandi bakumire ibyaha bitandukanye ndenga mipaka ndetse bashimangire ubumwe buhamye hagati ya za Polisi zombi n’ibihugu byacu muri rusange.

Iyo nama yari iyobowe n’abakuru ba za Polisi ku rwego rw’Intara: iy’i Burasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda ikuriwe na ACP Dismas RUTAGANIRA naho ku ruhande rwa Tanzaniya hari SACP Augustine OLLOMI uyobora Intara ya Ngara.

Abayobozi bakuru bari baje guhagararira no gukurikirana uwo muhango ni Mayor w’Akarere ka Kirehe MUZUNGU Gerald na mugenzi we wa Tanzaniya Lt Col.Michael MNTENJELE.

Abo bayobozi ba polisi ku rwego rw’Intara bongeye gushimangira inzira y’ubufatanye burambye mu kurwanya ibyaha bafatanyije n’baturage ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta ku mpande zombi, baniyemeza kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge bisa nibyabaye karande nk’urumogi. Bishimiye uko urumogi rusigaye rurwanywa ndetse Tanzaniya ikaba yarafashe toni 4 irarwangiza n’abarucuruzaga barafatwa banashyikirizwa inkiko.

Bongeye gushimangira akamaro ko guhanahana amakuru byihuse nk’inzira izacyemura mu kurwanya ibyaha ndetse no gufata vuba ababikoze bagashyikirizwa ubutabera.

Abashyitsi ba Tanzaniya bashimiye u Rwanda uko rukomeje gukoma imbere abaza kwangiza amashyamba muri Tanzaniya ndetse no kuza gushimuta inka zabo; bakaba baranasubije izari zibwe.

Uyoboye intara ya Ngara yibukije ko imyanzuro y’ubufatanye mu gushyiraho undi mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya uhuriweho n’uturere twa Kyerwa na Kayonza uriho unonosorwa ukazafasha gukemura ikibazo cy’ibyaha bikorerwa ku mipaka yombi.

Abayobozi bakuru ku rwego rw’ubuyobozi bwite bwa leta z’ibihugu byombi bishimiye iyi ntambwe igezeho babemerera ubufatanye mu gukomeza gushyikira umutekano, amahoro, n’ubutwererane hagati y’Intara zombi cyane cyane mu kurwanya ibyaha bigaragara ku butaka bw’intara bayobora.

Banashimiye by’umwihariko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yarashoboye gutanga ubwato buzajya bufasha  mu gikorwa gihuriweho na za polisi zombi cyo gukora amarondo mu ruzi rwa Kagera bakumira ibyaha banarwanya abagizi ba nabi babikora. Abandi bari bitabiriye iyo nama ni ACP Rugwizangoga Réverien ukuriye ishami rirwanya ibyaha bikorerwa mu mazi, SSP Busingye Alphonse ukuriye ishami rirwanya magendo n’ibyaha byo kunyereza imisoro n’amahoro.

8,065 total views, 0 views today

Related Articles

1 thought on “[AMAFOTO]: POLISI Y’U RWANDA N’IYA TANZANIYA BAGIYE KWONGERA IMBARAGA MU GUHASHYA IBYAHA NDENGAMIPAKA.”

  1. Polisi y’u Rwanda hora ku isonga, umutekano mwagejeje ku baturarwanda turabuwashimira cyane, dushimishwa rwose no kumva n’amahanga abiyambaza ngo mufatanye k’umutekano wo ku mipaka, nta kindi nuko ba babonyemo ubunararibonye. Polisi yacu oye oye, tubarinyuma mu kubafasha gucunga umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close