AhabanzaAmakuruUbuzimaWorld

Intungamubiri umwana akenera mu gihe cy’amezi atandatu ziba mu mashereka.

Mu gihe umubyeyi abyaye aba agomba guharanira ko umwana abyaye akurana ubizima bwiza buzira umuze.umubyeyi iyo abyaye abagomba kwirinda kugira ikindi kintu acyaricyo cyose yagaburira umwana we kireka amashereka gusa.

Ese wari uzi impamvu ukwiye konsa neza umwana wawe?

umwana yagakwiye konswa neza mu gihe cy’amezi atandatu kuko intungamubiri zose umwana akenera mu mezi atandatu  zibera mu mashereka.

Uyu munsi twifuje kubasangiza uburyo umubyeyi yakwita ku mwana we kugira ngo akure neza.umubyeyi . aba agomba konsa umwana we neza kandi ku gihe mu gihe kingana n’amezi atandatu akirinda kuba yagira ikindi kintu amuha kireka ku mwotsa neza.

Umubyeyi akwiye kwirinda kugira ikindi kintu aha umwana mu gihe cy’amezi atandatu kuburyo atakanamuhaye amazi kireka amashereka kugira ngo abone za ntungamubiri zo kumufasha gukura neza zibera mu mashereka.

 Nkuko umuntu mukuru arya igihe cyose asonzeye n’umubyeyi angomba konsa umwana   we igihe cyose abishakiye haba kumanywa cyangwa nijoro .umwana aba agomba konka igihe cyose ashakiye ibere.

Iyo umwana ahawe ibindi binyobwa cyangwa amazi mu gihe cy’amezi atandatu abakwiye konka gusa amazi ashobora gutuma arwara bityo bikaba intandaro yo kudakura neza ndetse  nta nagire ubuzima bwiza.

Iyo umwana yonse neza muri aya mezi atandatu bimurinda kurwaragurika dore ko niyo umwana arwaye nko gucibwamo aba agomba konka cyane kugira ngo akire.

Muri iyi minsi hari ababyeyi batonsa abana babo neza mu mezi atandatu Atari ukubera ko batazi akamaro kabyo ahubwo ari ukubera ko nta gihe gihagije bamarana n’abana babo. Gusa hari uburyo bwashizweho bwo gufasha ababyeyi badahora hafi y’abana babo.

Waba ufite imbogamizi yo kutonsa umwana wawe neza kubera ko utamuhora hafi?

mu gihe umubyeyi adahorana n’umwana we ashobora gushaka akantu gasukuye neza maze agashiramo amashereka akabwira umukozi cyangwa undi muntu wirirwana n’umwana  akamubwira uburyo aribuhe umwana amashereka.

Francois Birampahire impuguke mu by’ubuzima avugako kugira umubyeyi yikame amashereka yo gusigira umwana aba agomba gukaraba intoki akoresheje isabune, akoza ibere maze agakamira amashereka mu kantu keza kabugenewe ushobora kubona mu maduka atandukanye dore ko ngo aho uguze ako gakoresho banagusobanurira uburyo uzajya ugakoresha.

Umubyeyi iyo amaze kwikama amashereka abagomba kuyashira ahantu hari ubushyuhe budahindagurika. Ikindi kandi aya mashereka biba byiza iyo ufite firigo ukaba arimo uyasiga kuko iyo ari muri filigo itarengeje dogire selisiyusi 4 amara amasaha 10 atarapfa.iyo nta firigo ufite ushobora kuyashira hasi kuri sima gusa ukirinda ko yarenza amasaha 4 kuko yahita apfa.

Umubyeyi kugira ngo ahe umwana amashereka yikamye aba agomba kubanza kuyashyushya gusa ntayashyuhirize muri firigo ahubwo ngo yashaka akantu agashiramo amazi ashyushye noneho agaterekamo ya Bebero irimo amashereka.

Umubyeyi wonsa aba agomba kurya ibiryo birimo intungamubiri kugira ngo umwana abone amashereka, umubyeyi aba agomba kunywa igikoma cy’amasaka, kurya isombe amapapayi n’ibindi birimo amata.

Nkuko minisiteri y’ubuzima ihora ishishikariza ababyeyi konsa neza abana babo mu gihe cy’amaezi atandatu nta kindi kintu babaha, bagakwiye konsa neza abana babo kugira ngo bakure neza bafite ubuzima buzira umuze maze bagatangira kubaha ibindi biryo nyuma y’amezi atandatu.

Yanditswe na Athanase Munyarugen

5,978 total views, 0 views today

Related Articles

1 thought on “Intungamubiri umwana akenera mu gihe cy’amezi atandatu ziba mu mashereka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close