AhabanzaUrukundo

Ubwoko bw’amabara n’icyo asobanuye mu rukundo

Mu gihe ugiye guha umukunzi wawe impano runaka biba byiza iyo ubanje ukareba ibara ry’ikintu ugiye kumuha kuko buri bara rifite icyo asobanuye mu rukundo, nkuko amabara afite icyo asobanuye mu iyobokamana no mu bucuruzi, afite ibisobanuro hagati y’abantu bakundana.

Ibara ry’umukara mu iyobokamana risobanuye ibyago ni bindi bintu bitandukanye bihabanye n’ugushaka kw’Imana. Ibara ry’ubururu mu bucuruzi risobanuye amafaranga, uyu munsi twifuje kubasangiza ibisobanuro by’amabara mu rukundo rw’umuhungu n’umukobwa.

Ibara ry’umukara hagati y’abakundanye risobanuye ibintu bibi, niba ufite umuhungu mukundana  cyangwa umukobwa ,agatangira kuguha impano ziriho ibara ry’umukara ubwo muba muri hafi kwangana kuko ibara ry’umukara risobanuye ‘urabeho’. Gusa sibyo gusa umukara usobanuye, kuko ari nko ku munsi w’abakundanye (valentine day) ushobora guha umukunzi wawe impano  ifite ibara ry’umukara w’iroza risobanuro ko ariwe wihariye kuri wowe (unique).

Ibara ry’iroza hagati y’abakundana risobanuye ndagukunda impano iriho ibara ry’iroza wayiha umukunzi wawe nko ku munsi w’amavuko,  umubwira ko umukunda. Naho iroza ry’umweru risobanuye ko uhora utekereza umukunzi wawe mu gihe iroza ry’umuhondo uriha inshuti yawe igihe uri kuyishimira ku bintu yaba yaragukoreye.

Ibara ry’ubururu risobanuye ubwizerane hagati y’abakundana, niba ufite umukunzi wawe akaguha impano iriho ibara ry’ubururu biba riba risobanuye ko akwizera, umukara unoze usobanura ubwizerane,naho umukara utanoze cyane ugasobanura amahoro n’umutekano mu rukundo rwanyu.

Ibara ry’icyatsi hagati y’abakundana cyane cyane umuhungu n’umukobwa risobanuye ubwuzuzanye ndetse n’ubukungu, ibara ry’ubururu risobanuye ubwuzuzanye hagati yanyu mwembi  ndetse n’ubukungu ,niba ufite uwo mukundana akaguha akarabo k’icyatsi kaba gasobanuye ubukungu ndetse n’ubwuzuzanye mu rukundo rwanyu.

Ibara rya orange hagati yabakundana risobanuye ibyishimo. Niba ufite uwo mukundana akaguha impano y’ibara rya orange uzahite umenya ko ashimishwa no kuba uri uwe ubuzira herezo kandi ko nta byishimo yagira udahari.

Pinki hagati y’abakundana risobanuye ikintu kirenze kimwe, risobanuye urukundo nyarwo,uburyohe ndetse n’ibyishimo. Nkuko twatangiye tubabwira ko kugira ngo uhitemo impano uha umukunzi wawe biba byiza witaye no ku ibara ry’iyo mpano,niba umukunzi wawe aguhaye impano iriho ibara rya pinki bisobanuye ko uri uburyohe bwe mu rukundo rwanyu bivuze ko uramutse udahari yahita abihirwa mu rukundo.

Ibara ry’umutuku n’ibara ritagikoreshwa cyane hagati y’abakundana gusa iri bara hagati y’abakundana risobanuye urukundo,ibyiyumviro by’urukundo (emotion) ndetse n’imibonano mpuza bitsina , niba ufite inshuti ikunda kuguha impano iriho ibara ritukura bisobanuye ko aba ashaka ko muryamana gusa iri bara ntabwo rigikoreshwa cyane hagati y’abakundana.

Ibara ry’umweru hagati y’abakundana risobanuye ikizere (hope) niba ufite uwo mukundana akaba akunda kuguha impano ziriho ibara ry’umweru bivuzeko akwizera ku kigero cyo hejuru ndetse ko adashidikanya ko umukunda.

Umuhondo mu rukundo risobanuye gusaba urukundo niba ufite  umuntu ukunda ariko ukaba waratinye kwerura ngo ubimubwire uzamuhe impano iriho ibara ry’umuhondo azahita amenya ko umukunda ndetse ko unakeneye ko mukundana.

 

Yanditswe na Athanase Munyarugendo.

5,438 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close