AhabanzaImyidagaduro

Asinah yahishuye ko Riderman yanze ko bakorana indirimbo maze yishumbusha Jay Polly

Asinah yamenyekanye cyane mu gihe yakundanaga n’umuraperi Riderman ariko baza gutandukana ndetse uyu muraperi ahita arushinga mu gihe ku rundi ruhande inkumi nayo yahise yinjira muri muzika bose batangira urugendo rushya. Ubwo yari mu kiganiro The Hit City cyo kuri City Radio uyu mukobwa ukora injyana ya Dance Hall yavuze ko mu minsi ishize yifuje gukorana indirimbo na Riderman nk’umuhanzi ukunzwe kugirango na we bimufashe gukomeza gushinga imizi mu ruhando rwa muzika ariko ngo uyu muraperi aramwangira.


Asinah nyuma yo gutandukana na Riderman ni bwo yahise yinjira muri muzika anashyiramo imbaraga zigaragara

Asinah abajijwe niba ajya atekereza kuba yakorana na Riderman, yagize ati “Okay, nuko nayimusabye(collabo) akayinyimpa(…)Wikwigora,wikwirirwa ujya kure. No it’s ok nirinze ko arinda akomeza. Namubwiye kumfasha kuko nabonaga umuziki utangiye gusa naho uri kujya hasi(…)ntabwo bihora bimeze neza, mubwira y’uko yamfasha tugakorana ariyinyimpa.”

Asinah na Riderman bakiri kumwe ntibasiganaga mu bitaramo cyangwa ibirori byose uyu muraperi yatabiraga

Asinah yavuze ko nta mpamvu ifatika uyu muraperi bakundanye imyaka 8 yamuhaye yatumye yanga ko bakorana gusa ngo akeka ko ari impamvu ze bwite zirimo no kuba atifuza ko itangazamakuru ryakongera kuzura iby’umubano wabo w’ahashize.

Nyamara Asinah ngo ntiyibaza impamvu uyu muraperi yanze ko bakorana indirimbo mu gihe nyamara iby’urukundo rwabo byabaye amateka kuri ubu bakaba bari mu bucuruzi ari nacyo gikuru kigomba kubahuza, aha Asinah yavuze ko we adashobora kwanga gufasha Riderman mu gihe yaba abifitiye ububasha.

Asinah ubu intego ni ukubaumuhanzi w’ikirangirire

Uyu muhanzikazi kandi wanahoze ari umubyinnyi wa Riderman mbere y’uko bakundana, yavuze ko kuba Riderman yaranze ko bakorana umuziki n’ubwo atabyishimiye ariko bitamuciye intege ko ndetse yahise asaba undi muraperi ukomeye mu Rwanda, ari we Jay Polly ko bakorana aramwemerera ndetse ngo umusaruro wavuyemo yizera ko uzashimisha abakunzi babo.

Mu magambo ye yagize ati “Nahisemo gukorana collabo na Jay Polly, arayimpa atanangoye kandi iyi ndirimbo ni nziza cyane pe! Narayikunze.

Kanda hano hasi urebe indirimbo Asinah yatangiriryeho, Izuba ft Spaxx

Kanda hano urebe iyo yise Good ft Dee Rugs

Kanda hasi urebe iyo yise ’Happy time’ yakorewe na Washington

Gusa ibi byose byakurikiwe no guterana amagambo mu itangazamakuru mu buryo bukomeye kugeza ubwo Riderman amusabye amahoro akanasabaitangazamakuru kudaha umwanya Asinah wo kumuvugaho ndetse biza gusa nk’ibihosheje, cyakoze kuri iyi nshuro uyu mukobwa yongeye ku mukomozaho nyuma y’igihe kinini ibyabo bicecetse.

Asinah yavuze ko Riderman yanze ko bakorana indirimbo, abikojeje Jay Polly amwumva vuba

6,346 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close