AhabanzaImyidagaduroUrukundo

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko yasezeranye n’umukecuru w’imyaka 93 mu rusengero.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umusaza w’imyaka 94 wasezeranye n’umukecuru w’imyaka 93, aba bombi bakaba bari bamaze imyaka igera kuri 63 babana batarasezeraniye imbere y’Imana.

Jacksom Muriuki  w’imyaka 94 yasezeranye  imbere y’Imana na Agnes Njeri w’imyaka 93.Aba bombi ngo basigaje amenyo abarirwa ku ntoki kuko bose  barashaje, umusaza Jackson yabanye n’umugore we mu 1954 babana hakurikijwe umuco wa Gikuyu.

uyu musaza n’umukecuru bakaba basezeraniye mu rusengero rwa  Gachika peace church rwo muri iki gihugu cya Kenya,.aba bombi batangaje ko bazakundana kugeza ku iherezo ry’isi ngo kireka urupfu nirubatanya.

Umusaza Jackson  yari yambaye ikote ryiza arikumwe n’umukecuru we yambaye agatimba k’umweru.ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu basaga 200 kuko buri wese yatangajwe n’iki gikorwa cy’ubukwe bw’umusaza n’umukecuru b’imvi z’uruyenzi.

Njeri  yari yishimiye ubu bukwe kuko buri kanya yagaragaraga ariguseka yishimiye cyane ubu bukwe bwo gusezerana n’umugabo imbere y’imana.bakimara kugera aho kwiyakirira umusaza yatamitse umukecuru n’umukecuru atamika umusaza, iki gikorwa cyari kinogeye amaso kuko bari bakikijwe n’abuzukuru babo bagera kuri 21.

Umusaza n’umukecuru kandi bongeye gushimisha imbaga ya bari bitabiriye ubukwe bwabo aho umwe yabyinishaga undi akaboko ku kandi bikaraga nk’umusore n’inkumi.

Pasteri Ignesius Kanga’nga wasezeranyije uyu musaza n’umukecuru yagize ati “ubu bukwe bwa Jackson na Nyeri bwagakwiye kubera urugero urubyiruko kuko urukundo nirwo rwubaka urugo kandi n’undi wese ubana n’umufasha we batarasezerana imbere y’Imana ubu bukwe bwa Jackson na Njeri bubabere isomo.”

Uyu musaza n’umukecuru babajijwe impamvu bari baratinze gukora ubukwe bavuga ko bashagakaga ko abana babo babanza bakiga ubundi bakabona gutegura ubukwe.

Umusaza Jackson yagize ati”impamvu nari natinze gukora ubukwe nuko nashakaga ko abana bange babanza bakig,a kuko amafaranga nabarihiyemo amashuri nibo bankoreye ubukwe.”Jackson yakomeje avuga ko abana be bize ubuganga, ubucuruzi ndetse n’ubuhinzi.

Umusaza Jackson kandi yaboneyeho umwanya wo kugira inama urubyiruko yo gushaka rugasezerana imbere y’Imana kandi bakanakunda abagore babo.

Dr.Jeniffa Maruki imfura y’uyu musaza n’umukecuru yatangaje ko yishimiye ubukwe bwa se na nyina  Yagize ati” ninge mfura ya papa , yabanye na mama mu 1954.Batugejejeho ikifuzo cyuko bashaka gukora ubukwe, mu byukuri nti twari kwanga ikifuzo cyabo ,byabaye ngombwa ko dutanga imafaranga tukabategurira ubukwe kandi natwe nk’abana babo byadushimishije.”Dr.Jeniffa yakomeje avuga ko se na nyina bakundana dore ko ngo atarabona batongana kuva yavuka.

Umushyitsi mukuru  Wanjiku Kairu  ushinzwe kwita ku buzima bw’abasheshakanguhe yatangaje ko abana bagomba kujya bita ku babyeyi babo kuko baba barabafashije ibintu byinshi . yakomeje avuga ko kwita ku babyeyi atari ukubazanira ibiryo mu minsi mikuru ahubwo ngo ababyeyi baba bakeneye ko abana babo babahora hafi buri gihe.

Athanase Munyarugendo/imboni.rw

 

4,418 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close