AhabanzaAmakuruHanzeUrukundo

nyuma yogukorera ubukwe mu bitaro n’umukunzi we yahise yitaba Imana

 muri Brasil umugore Heather Lindsay wari ufite imyaka 31 y’amavuko yashyingiranywe n’umugabo yakundaga cyane ku ya 22 Ukuboza, nyuma y’imyaka 2 amenye ko arwaye kanseri y’ibere, asezerana ari mu bitaro ndetse agifite ibyuma bimwongerera umwuka ku mazuru.

Heather Lindsay yamenyanye na Daid mosher bigana mu mashuri yisumbuye                                                     

Umukobwa wari wamwambariye yabisobanuye muri aya magambo “Yasakuzaga cyane avuga uburyo akunda David kandi ko ubu ashobora kuvuga ngo ‘Ndi umugore we’. Yabwiraga urupfu ngo ‘nta bwoba unteye, ndi mu rukundo kandi ndarwishimira muri aka kanya”

Heather Lindsay akimara gusezerana na David yahise azamura amaboko ashimira Imana              Nyuma y’amasaha make yambitswe impeta y’urudashira, Heather yahise ashiramo umwuka nyuma y’imyaka 2 yose yari amaze arwana n’iyi kanseri. Yari abizi neza ko iminsi ye ku isi ibaze ndetse ntiyiyumvishaga ko azabasha kugera ku munsi w’ubukwe

 

Heather Lindsay ari na mama we                                                                                                                                         Heather Lindsay atararwara kanseri

Athanase Munyarugendo/imboni.rw

 

3,123 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close