AhabanzaAmakuruHanzeImyidagaduroRwanda

Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yujuje imyaka 30 y’amavuko

The Ben wigaruriye imitima ya benshi kubera ubwiza bw’ibihangano bye, kuri uyu wa kabiri yujuje imyaka 30 y’amavuko dore ko  yavutse tariki ya 9Mutarama 1988.

Mugisha  Benjamin Uzwi ku izina rya The Ben  yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988.Yavukiye I Kampala muri Uganda .Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6,muri abo hakaba harimo na Green P wahoze abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs.

Kwinjira mu muziki kwa The Ben byatewe ahanini n’ababyeyi be dore ko ngo bamufashaga ndetse bakanamukundisha kujya gusenga cyane biza gutuma yinjira muri korari yanabanyemo n’abandi banyamuziki nabo bubatse izina mu Rwanda no hanze yarwo nka Medy,Nicholas n’abandi.

The Ben yinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora umuzingo (Album) we wa mbere witwa “Amahirwe ya mbere”,yasohoye indirimbo nyinshi zirimo amahirwe ya nyuma,wigenda,uzaba uza,nizindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Kugeza ubu kubera ijwi rye ry’umwimerere n’injyana aririmba abarirwa mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

The Ben ubu akaba abarizwa muri leta zunzu ubumwe z’Amerika akaba arinaho akorera umuziki we aho awubangikanya n’amasomo.Uyu muririmbyi yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am In love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Muri 2016 yasohoye ’Habibi’ yishimiwe cyane, ’Only You’ yakoranye na Ben Kayiranga, ndetse n’iyo yise ’Roho Yanjye’ yashyize ahagaragara mu minsi ishize mbere yo kuza mu Rwanda.

The Ben yagiye akorana indirimbo n’abandi bahanzi bo muri Afurika y’uburasirazuba barimo Shiba Karungyi n’abandi.The Ben nubwo aba muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika anyuzamo akaza kureba umuryango we n’abafana be dore ko aheruka mu  mu mwaka ushize.

Athanase Munyarugendo/imboni.rw

3,853 total views, 0 views today

Related Articles

1 thought on “Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yujuje imyaka 30 y’amavuko”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close