AhabanzaUrukundo

Ibi ni bimwe mu bikorwa by’abari mu kwezi kwa buki “honeymoon” bituma urukundo rwabo rukomeza gushinga imizi

Abahanga mu by’ urukundo bagaragaje ko burya kubaka urugo ari nk’ ijuru rito uba winjiranyemo n’ uwo weguriye umutima wawe igihe cyose usigaje ku isi. Kugira ngo iryo juru ribe impamo koko, hari ibiba bigomba gusaswa hasi y’ urwo rukundo ruba ruri hagati yanyu.

Iyo rero umugabo amaze kwambika impeta urubavu rwe, baba bagomba gutegurira hamwe igihe kiza ku mpande zose cyitwa ukwezi kwa buki, mu rurimi rw’ amahanga bita “Honey moon.” Uku kwezi kwa buki,nicyo kintu cyambere kibereka ko koko mugiye kwinjira mu ijuru rito mwiteguriye.

Abashakashatsi bagaragaje ko iki ari igihe buri umwe aba agiye kwigaragariza undi yaba umuntu w’ imbere cyangwa umuntu w’ inyuma. Buri umwe aba agomba kwereka undi ibyiyumviro ye kuri buri kintu. Ni hahandi uzabwira umukunzi wawe icyo wanga n’ icyo ukunda. Abahanga bemeza ko muri uku kwezi kwa buki 98%, muba mugomba kurangwa n’ ibyishimo ndetse n’ umunezero utagabanyije.

Uyu munsi twifashishije urubuga rwa www.healthtips.com, tubakusanyiriza ibintu icyenda (9)  wakora mu gihe wowe n’ umukunzi wawe mwageze mu gihe cy’ ukwezi kwa buki. Ibibera muri uku kwezi,burya ngo biba ari bimwe urukundo rwanyu ruba rugiye kwifashisha mu gukomeza umubano wanyu kugira ngo utajegajega.

1.Mugomba guhitaniramo ahantu heza hamwe mutaragera hahoraga higanza mu nzozi zanyu cyangwa mu ntekerezo zanyu.

Iki ni ikintu cya mbere muba mugomba gutekerezaho wowe n’ umukunzi wawe. Muba mugomba gutekereza ahantu heza mwahoraga mutekerezaho mukiri abafiyanse. Iyo igihe mwari mwarategereje mwese kigeze, muba mugomba kwerekeza muri aka gace kahoraga kabaraje ishinga mu nzozi zanyu. Gusa kugira ngo ukwezi kwa buki kugende neza, mugomba kuba mwese muhemeranywaho neza nta ngingimira kuri buri umwe.

2.Mwikwitekerezaho cyene, buri umwe nakore icyo umutima we umubwira gukora.

Ni ukwezi kwa buki kwanyu. Kandi uri kumwe n’umukunzi wawe wihebeye ubuzima bwawe bwose nyuma y’ igihe cyambere kibaye mu mateka yanyu cyo kwambikana impeta y’ urudashira. Aha uru rubuga rutubwira ko buri umwe agomba kwishimira umudendezo ari guhabwa na mugenzi we. Umvira umutima wawe ukore icyo uri kugutegeka gukora. Miri uku kwezi, ugomba gukora icyo wahoraga wifuza kuzakorera umukunzi wawe mu kwezi kwa buki.

3.Buri umwe agomba kubwira umukunzi we akamuzanira ikiribwa cyangwa ikinyobwa akeneye igihe ari ku buriri.

Iyo mwageze muri iki gihe kirangwa n’ umunezero gusa aricyo ukwezi kwa buki, ni igihe buri umwe aba agomba kwiha uwo y’ ihebeye ubuzima bwe bwose uko abishoboye. Kuri iyi ngingo, buri umwe ategeka umukunzi we ikiribwa cyangwa icyo kunywa arafata igihe ari ku gitanda. Aha, ni igihe kiza muba mugihe kumarana ijoro ryose. Ni byiza ko buri umwe yubaha undi kugirango buri wese aze kuronka ibyinshi muri iryo joro.

4.Mu gihe uri mu kwezi kwa buki n’ umukunzi wawe, mubwirane ahantu heza ku mazi ho gutemberera maze muhatemberane.

Abahanga bagaragaza ko ngo kuba uri ahantu hakonje uri kumwe n’ uwo wihebeye ubuzima bwawe bwose, nta kiza nkabyo. Mugobwa gusohokana kuri aya mazi kugirango mukomeza musangire ibyishimo mu kwezi kwanyu kwa buki.

5.Mu temberane ahuntu ku misozi igiye itandukanye mugenda mureba ibyiza bitatse agace runaka.

Ukwezi kwa buki kuba kurangwa n’ umunezero muba mugomba gusangira ntawucuze undi. Kuri iyi ngongo, muba mugomba gutemberana ahantu nko ku misozi runaka igiye itandukanye kugirango mugende mureba ibintu byinsi byiza bitandukanye. Ibi biba bigomba gukorwa muri kumwe ntaw’ usiga undi. Iki ni ikintu kiza mu gihe mugiye kubaka urugo kuko ngo kureba ibidukikije cyangwa ubwiza nyaburanga bw’ ahantu runaka, hari ishusho nziza bishyira mu bwonko bwawe. Iyo shusho nziza ukaba wayubakiraho mu rugo rwawe.

6.Mu gihe uri kumwiyeka wese nko kumusoma, uru rubuga rutubwira ko ugobwa kubyitondamo, ntuhubuke.

Iyo washakanye n’ umuntu runaka, ntawe uba ugutinya cyangwa ngo yishishe undi mubyo akora. Muba mugomba kujyana mu cyumba cy’ ubwogero ukamwoza ndetse nawe akakoza. Iyo uri kumusoma, uba ugomba gutwaza neza ukicunga kuri buri ntambwe kugirango akomeze akwishimire. Ku buriri, buri umwe aba agomba kwitwara neza kugirango buri umwe akukane ibyishimo muri icyo gikorwa. Gusa, ngo iyo uri mu kwezi kwa buki, ibi byose uba ugomba kubyitondamo, ukabikorana ubwitonzi udahubuka.

7.Mushake umuntu uzajya abafotora buri hamwe mugiye n’ icyo mukoze kuko ni igihe kihariye kitazagaruka mu buzima muba mugiye gutangira bw’ urugo.

Amafoto ni ikintu kidasaza.Burya ngo muhora mushimye iyo wowe n’ umutambukanyi wawe muri kurebana amafoto yagiye abaranga mu gihe cyanyu cy’ ukwezi kwa buki. Wowe n’ uwo wahariye kuzagushimisha ubuzima bwawe bwose, muba mugomba kwifotoza mu gihe muri mu kwezi kwa buki. Uru rubuga rushishikariza buri umwe kugenda atungura undi.

Urugero wenda mu gihe umukunzi wawe yasinziriye, ukaba uramufotoye maze bwaza gucya ukayimwereka. Igihe umukunzi wawe ari kwikora utuntu twagushimishije, ukaba umufashe nkamashusho, hanyuma uzaza kumwereka uko yarameze. Abahanga m’ urukundo bavuga ko ibi biba bizabashimisha kurushaho mu gihe cyanyu kizaza.

8. Fata umutambukanyi wawe mutemberana ku kazuba ka mugitondo kagasusuruko mufatanye ikiganza mu kindi.

Mu rwego rwimitekerereze, burya ngo buri umwe aba yumva ahagarariwe mu buzima bwe, ko ntacyamukoraho ari kumwe n’ uwo y’ ihebeye. Iyi mitekerereze ikunze kugaragara ku bakobwa. Iyo akazuba ka mu gitondo kagasusuruko kari kugenda kabarasaho muri kumwe ikiganza mu kindi, ngo kiba ari igihe kiza mutazibagirwa mu buzima bwanyu. Uru rubuga rutubwira ko ngo nyuma yo gutemberana kuri aka gasusuruko, mushobora kugaruka mukaryama kugirango ibihe byiza mwarimo bigaruke no mu nzozi zanyu.

9.Murebane sinema cyangwa filimi z’ urukundo muri kumwe.

Ibi ngo byakabaye umukobwa aryamwe mu gituza cy’ umugabo we. Ni igihe gishimisha cyane cyane umukobwa mu buzima bwe n’ umugabo adasigaye. Niba ufite filimi mu bitekerezo byawe ushaka ko murebana, witinya. Yizane muyirebane mufatanye ikiganza mu kindi bikomeze bibafashe kwiyumvanamo umwe k’ uwundi.

Abahanga bemeza ko uku kwezi kwa buki gukubiyemo ibyishimo n’ umunezero bigomba kubungabunga ubuzima bwanyu n’ urukundo igihe muzamarana cyose. Ku bw’ ibi, buri umwe aba agomba gufata uku kwezi akakugira ukwe kugirango ibintu bizabashe kugenda neza. Uko muzagenda murebana ibyagiye biranga ukwezi kwanyu kwa buki mwagiye mubika, nk’ amashusho cyangwa amafoto muri kumwe, umubano wanyu n’ ubucuti muba mufitanye burushaho kugenda byiyongera umunsi ku munsi. Bityo rero, mukororoka mu mahoro, mukanasaza nta nkomyi mu rukundo rwanyu.

Wowe wifuza kuzahora w’ ishimanye n’ uwo mwashakanye, kurikiza ibyavugiwe hejuru bigufungurire akajuru gato kuzuye ibyishimo n’ umunezero. Kandi ngo burya umwiryane mu rugo, utuma umuntu asaza imburagihe.

Yanditswe na Ildephonse ndisanze

 

4,776 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close