AhabanzaAmakuruHanzeImyidagaduro

Ibigwi n’amateka by’itsinda Goodlyfe,mu rugendo rwabo rwa muzika

Iyo uvuze Goodlyfe ,abantu benshi bazi umuziki bahita bashesha urumeza.Goodlife ni itsinda ry’abaririmbyi mu njyana zitandukanye nka RnB,Raggae ,na Dancehall.Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri bavuka mu gihugu cy’Ubugande aribo Moses Nakintije Ssekibogo(Radio ) na  Douglas Mayanja(Weasel). Iyo baririmba Radio aririmba imajwi yiganjemo RnB, mu gihe mugenzi we Weasel aririmba Raggae, Ragga na Dancehal.Iri tsinda ryabonye izuba mu mwaka 2008, i jinja mu gihugu cy’Ubugande.

Iri tsinda ariko ritangira kuririmba ryari rigizwe n’abasore batatu Mowzey Radio  ,ari nawe wari umuyobozi mukuru w’itsinda ,Wiasel  Manizo  , wari umuyobozi wa Stage, na Chagga Feoffrey   waje kuvamo akikomereza umuziki we ku giti cye

Moses Nakintije Ssekibongo , niwe wazanye igitekerezo cyo gukora iri tsinda,ubwo yari mu ishuri ry’isumbuye rya Holy Cross Lake riherereye mu mugi wa Jinja, aho yari umuyobozi w’ikitwaga  Youth Alive Club.Aha Weasel yandikaga indirimo nk’umuhanzi ukora ku giti cye ibi bita Solo.

Radio

Mu mwaka 2002,Radio yari mu ishuri ry’isumbuye rya Kiira College Butiki   ryari hafi y’irya ba Weasel mu mujyi wa Jinja.Aha Radio yari amaze kwiyibagiza ibijyanye n’umuziki byose dore ko yari amaze imyaka isaga 2 atazi uko inzu ikora umuziki isa, umwanya we munini yari yarawuhariye amasomo atari amworoheye muri icyo gihe.Nyuma gato , mu mwaka 2004 Radio yinjijye mu tsinda ry’abaririmbyi ryakoreraga mu nzu itunganya umuziki ya Jose Chameleone ryitwa Leo Island Music.Aha Radio mu gihe yakoraga indirimbo ku giti cye (solo Career) yakoze indirimbo zitamenyekanye uko yabyifuzaga  nka “Jennifer”, “Dagala”, “Wololo” na “Sweet Lady”.

Ugereranyije n’indirimbo yakoze mbere Sweet Lady niyo yamenyekanye cyane kuruta ziriya ndirimbo twavuze haruguru, Kabone nubwo bitagize aho bimugeza na hato kuruhando rw’umuziki muri rusange.

Weasel

Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ,we atangira umuziki we, yatangiye akorana na bakuru be aribo Jose Chameleon, na nyakwigendera  AKA 47.Birumvikana ko Wesael yatangiye arusha kure izina Radio , kuko nk’indirimbo yakoranye na Chameleone bise  “Bomboclat”  yatumye amenyekana cyane muri icyo gihe.

Weasel na Radio                                                                                                                        Bakimara guhuza imbaraga Wesael na  Radio ,batangiye kujya bafasha abahanzi mu bitaramo ,ibyo bita Backing Stage. Kugeza mu mwaka 2008, aho basinye amasezerano n’inzu itunganya umuzikiya ya Chameleone  yitwa Leo Island nk’abahanzi bo ubwabo ari nabwo bahise biyita Good lyfe.

Zimwe mu ndirimbo bakoze bakigera muri Leo Island twavuga ko arizo zabahaye izina bamaze kugira muri iki gihe aho bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki wo mu burasirazuba bwa Afurika. Muri izi ndirimbo twavuga nka “Lwaki Onumya”, “Zuena”, “Nyambura” na  “Bread and Butter”itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’umuziki.Mu zindi ndirimbo zakoze akazi mu iterambere ry’aba basore twavuga nka  1. Mwana Wabandi (2016) 2. Neera & The Best of Radio & weasel (2015) 3. Amaaso Ntunga Album ( 2014 ) 4. Obudde (2014) 5. Fantastic (2014) 6. Tonjagala (2012) 7. Talk and Talk (2011) 8. Ngenda Maaso (2010) 9. Bread and Butter (2009) 10. Nyambura (2008).

Ntitwasoza iki cyegeranyo tutabagejejeho bimwe mu bihembo aba basore bagiye begukana , dore ko ugiye kubihera ruhande utabivamo.

Mu mwaka wa 2015 wonyine batwaye mo ibembo 4 mu irushanwa ryitwa Hip hop Music Awards birimo Best Duo Group Artist Radio and Weasel-Song of The year Neera

Radio and Weasel Album Of the Year Amaaso and Ntuga By Radio and Weasel .

Best RnB song Neera-

Mu myaka yabanjirije 2015 , nabwo ntibari bicaye kuko batwaye ibihembo nka

2014 Hip Hop Music Award Best Duo-Group Artist (‘ Radio and Weasel’)

2014 Hip Hop Music Award – Album of the Year – Radio and Weasel (‘Obudde Album’)

2008 Pearl Of Africa Music Award  Song of the year (‘Nakudata’)

2008 Pearl of Africa Music Award–Best AfroBeat Single (‘Zuena’)

2008 Pearl of Africa Music Award  – Best New Artiste

aba basore ni kenshi byagiye bivugwa ko bagiye gutandukana gusa bikanga.ejo bndi ku munsi wo kuwa kabiri nibwo byavuzwe ko Radio ashobora kuba yitabye Imana gusa nyuma yaho hatanzwe andi makuru avuguruza ayari yatangajwe avuga ko yari amerewe nabi ari mu bitaro gusa kugeza ubu ngo amaze koroherwa.

Athanase Munyarugendo@imboni.rw

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also

Close
Close