AhabanzaUbuzima

Sobanukirwa n’ibimenyetso bya mbere by’agakoko gatera sida HIV k’umuntu wanduye

Buriya kwandura agakoko gatera SIDA ntibisobanuye ko isi iba ikurangiranye,kuko igihe cyose umenye ko wanduye ukurikiza amabwiriza ya muganga ubundi ukabaho neza, ukamara imyaka yose wakamaze kw’isi nkuko Imana yaguteganyirije.

Kugira impungenge: Igihe cyose ugize icyo wikeka kubijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (HIV) biba byiza iyo umenye bimwe mubimenyetso byibanze bya HIV,ibi bigufasha kumenya uko uhagaze  kugirango utangire umenye uko wakwitwara uramutse usanze waranduye kugirango ubuzima bukomeze.

Ibimenyetso byo kwitondera: Bitewe n’icyicyiro runaka cy’ubwandu,ibimenyetso bya HIV bishobora gutandukana. Mu minsi yambere abantu benshi banduye bakunze kurwara ibicurane bisanzwe iki kikaba ari kimwe mubimenyetso utabasha gutandukanya nindwara zisanzwe cyaneko ibicurane bikunze gufata abantu bitewe nimpamvu runaka. Iki kiciro cyambere cya HIV mucyongereza kitwa acute retroviral syndrome (ARS)

Ibimenyetso ntakuka:

Hari ibimenyetso bijyana n’ibicurane bikaba ari nabyo bimenyetso byibanze bya HIV,muribi habamo:

  • Kuribwa n’umutwe
  • Kugira umuriro
  • Gucika intege
  • Kuzana utubyimba cyane cyane ku ijosi
  • Kuzana uduheri

Ibindi bimenyetso bikunda kwigaragaza ni nko kuribwa mu ingingo, mumuhogo, no kuzana utubyimba mukanwa, bamwe bakunze no kugira icyokere cyane mwijoro ndetse nokworosha umusarani(impiswi).

Igihe: burya ngo nyuma yo kwandura HIV ibimenyetso bitangira kwigaragaza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri,gusa ibiro by’Abanyamerika bya HHS(Health and Human Services) bitangaza ko bishoboka ko ibi bimenyetso bishobora no kubanguka mugihe kingana n’ibyumweru bibiri byatinda bikaba amezi atatu nyuma yo kwandura, HHS kandi muri 2012 batangaje  ko hari bamwe mubantu batinda kugaragaza ibimenyetso nyuma yuko banduye.

Ese birashoboka ko nakwanduza abandi?: Igihe cyose ufite ubwandu bwa HIV birashoboka ko wakwanduza abandi.

Hano uturema ngingo twawe cyane utwo mumaraso tuba dufite virusi y’agakoko gatera sida,ibi rero bikaba bisobanuye ko kuba wakwanduza mugenzi wawe ari ibyoroshye cyane. Rero kuva abahanga baratangaje ko hari bamwe mu bantu batinda kugaragaza ibimenyetso byagakoko gatera SIDA  biba byiza kubanza kwipimisha aka gakoko igihe cyose wicyeka.

Ibindi by’okwitabwaho: igihe cyose ugize ibi bimenyetso twavuze haruguru si ngombwa ko uhita wicyekaho agakoko gatera sida,kuko ntabwo ari HIV yonyine igira ibyo bimenyetso by’uburwayi.

Ibimenyetso byinshi by’agakoko gatera SIDA cyane cyane byabindi by’ibigugu byigaragaza mukiswe( Opportunistic infections) aribyo byuririzi.

Hano ubwandu bwibasira abasirikare bumubiri wawe, kandi bamwe batajya bagaragaza ibimenyetso byagakoko gatera SIDA mbere birangira babigaragaje batangira kurwaragurika mu gihe baba bajya mukiciro cya SIDA kuko baba batarabimenye mbere ngo batangire biyiteho hakiri kare.

Ese niki gikurikira: Ibi bimenyetso bya mbere byagakoko gatera sida bikuri kirwa nikiciro kiba kihishe,hano ngo virusi iguma mu mubiri mu gihe cy’imyaka myinshi,birashoboka ko umuntu yaba abana n’agakoko gatera sida mugihe kirenze imyaka icumi nta kimenyetso aragaragaza,gusa nyuma yuko ageze ku kiciro cya sida ibimenyetso birimo iseseme,kuruka,umunaniro ndetse no kugira umuriro bishobora guhita byigaragaza.

Menya nibi: Buriya nubwo biteye ubwoba kwipimisha ushaka kumenya uko uhagaze nibyiza cyane kuko bituma umenya uko witwara,yewe nubwo waba nta bimenyetso waba ugaragaza jya wibuka ko bishoboka ko wakwanduza abandi, biciye munzira zitandukanye harimo,urugero:inshyinge gukora imibonano mpuza bitsina idakingiye ni bindi, rero kwipimisha niyo nzira yonyine yakwereka ukuri nyakuri niba urwaye.

Rero egera muganga umuganirize kubijyanye no kwipimisha igihe cyose wicyekamo agakoko gatera sida.

Ibimenyetso byatanzwe n’inzobere mu by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni byinshi.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close