AhabanzaUbuzima

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bya kanseri z’ubwoko butandukanye

Kanseri ni imwe mu ndwara izahaza uyirwaye. Iyi ndwara kandi iteje impungenge abatari bake kuko igenda ikaza umurego uko bwije n’uko bukeye. Mu byukuri konseri ni indwara iba ikwiye gukurikiranirwa hafi mu gihe igaragaye ku muntu runaka. Kanseri ibamo ubwoko butandukanye kuko ishobora kwibasira kimwe mu bice by’umubiri.Muri bwo twavuga nka kanseri y’uruhu, iy’inkondo y’umura, iy’ibere,iy’ibihaha n’izindi.Ibi ni bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko utangiye kwibasirwa na kanseri yo mu bwoko runaka.

Inkorora idakira

Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri . By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa, kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha

Inkari zihindagurika

Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cy’indwara isanzwe yo mu miyoboro y’inkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga.

Kwituma bidasanzwe

Impuguke mu buvuzi bwa kanseri Barthélemy Bevers avuga ko impinduka mu kwituma cyane cyane bitari bisanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse ibara no gukomera (bidafite impamvu izwi) bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’urura runini.
Agira ati: “iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kwa muganga”.

Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko

Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y;umura“ Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya yo , ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera: kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore ”.

Guhinduka k’uruhu

Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.

Igisebe kidakira

Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze.

Igishyute cyangwa kubyimbagatana byizanye

Igihe cyose umuntu agize igishyute cyangwa ububyimbe bwizanye ni byiza kwihutira kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira uturemangingo fatizo two ku ruhu. By’umwihariko ku bagore niwumva mu ibere harimo igiturugunyu kandi kikubabaza, gishobora no kugenda cyiyongera, uzihutire kwisuzumisha.

Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye

Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cyaba ari iya porositate.

Kunanuka mu buryo budasobanutse

Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro.

Kutabasha kumira

Abashakashatsi bavuga ko kutabasha kumira ibiribwa runaka bikwiye kwitonderwa kuko ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ijosi cyangwa umuhogo. Akaba ari byiza kwivuza mu gihe umuntu afite icyo kibazo.

Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru, ni byiza ko wajya kwa muganga akagufasha gukomeza gusigasira ubuzima bwawe. Gusa uramutse ubonye izindi mbinduka zidasanzwe ku mubiri wawe gana muganga akugire inama.

Ildephonse Ndisanze/imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close