AhabanzaPoliceUmuryango

Isange One Stop Center yasanze abaturage mu nteko bakemuriramo ibibazo mu tugari ibasobanurira imikorere yayo inabasaba kuyigana igihe bahohotewe

Mu rwego rwo kumenyekanisha imikorere ya Isange One Stop Centers no gukangurira abaturage bakorewe ihohoterwa kugana ibigo bya Isange One Stop Centers bibegereye, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama, abayobozi b’Ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, basanze abaturage aho buri wa kabiri bagira inteko rusange zabo zo kungurana ibitekerezo by’iterambere no gukemura ibibazo baba bafite, babasobanurira imikorere yayo, banasaba buri wese wakorewe ihohoterwa cyangwa uwabonye urikorerwa kutariceceka, ahubwo akagana Isange imwegereye, dore ko zagejejwe hafi mu turere twose tw’igihugu.

Inteko rusange y’abaturage yabereye mu kagari ka Musezero Umurenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo yari yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’aka kagari, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye abaturage uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu, anabasaba kurinda ibyagezweho.

Yavuze ati:”Iterambere igihugu cyacu kigeraho muba mwarigizemo uruhare, ariko kugirango tugire igihugu gikomeye ni ukubaka umuryango ukomeye, ufite ubwumvikane, kandi uha uburere bwiza abana bawo.”

Yakomeje avuga ati:”Ntabwo umudugudu, akagari byatera imbere, hari abantu banywa ibiyobyabwenge, imiryango ibanye mu makimbirane n’ihohoterwa, dufatanye kwirinda ibyo byose byadusubiza inyuma.”

Yasabye ababyeyi kohereza abana mu ishuri, bakabarinda ibiyobyabwenge, bagakurana umutima wo kubaka igihugu, kuko ejo aribo bazaba ari abayobozi b’igihugu.

Yasoje asaba abaturage kudahishira ihohoterwa n’amakimbirane, anasaba abayobozi gukemura vuba ibibazo aho byagaragaye, ndetse no gutanga serivisi inoze.

Umuyobozi wungirije wa Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Kacyiru Superintendent of Police (SP) Jeanne d’Arc Mukandahiro, yasobanuriye abaturage imikorere yayo, ababwira ko imaze kugira uruhare runiri mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yavuze ati:” Igishingwa mu mwaka wa 2009, ku Kacyiru twakiraga nk’umuntu umwe ku munsi, ariko ubu dusigaye twakira abarenga 10. Ibi ntibisobanuye ko ihohoterwa ryiyongereye cyangwa ko mbere ritabagaho, ahubwo ubu abantu basigaye barivuga bakaritangaho amakuru kubera ubukangurambaga bukorwa na Polisi muri rusange na Isange One Stop Centers by’umwihariko, kuko ubundi batinyaga.”

SP Mukandahiro yanasobanuriye abo baturage amoko y’ihohoterwa akunda kuboneka mu Rwanda, Serivisi zitangirwa mu Isange kuva uwakorewe ihohoterwa yinjira kugeza atashye.

Yavuze ati:”Uje atugana yakirwa neza, umwakiriye akamutega amatwi, agafata umwanzuro niba yoherezwa k’umujyanama mu by’amategeko cyangwa uw’ihungabana, yava aho yoherejwe akajya aho avurirwa, babona ari ngombwa ko atari busubire mu rugo agashyirwa mu cyumba gitekanye, akitabwaho kugeza igihe babonye ko yasubira mu muryango.”

Yanababwiye ko niyo asubiye mu muryango bakomeza kumukurikirana ngo bamenye uko yakiriwe mu muryango, kandi ko ubufasha bwose ubagana ahabwa abuhabwa ku buntu.

Yasoje asaba abaturage kudahishira ihohoterwa, bakagana Isange One Stop Center cyangwa bagahamagara kuri nomero zitishyura arizo 3029, 5312, 116 n’112 bagahabwa ubufasha.

Ubukangurambaga nk’ubu kandi Isange One Stop Center yanabukoreye mu mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Iki gikorwa cyaranzwe no kwakira ibibazo by’abaturage cyane cyane bijyanye n’ihohoterwa, aho abaturage banasabwaga kugana imodoka kabuhariwe ikora nk’ibiro  Isange One Stop Center yari yajyanyeyo, bakavuga ibibazo byabo kugirango bikurikiranwena Polisi.

Ubu bukangurambaga bwa Isange One Stop Center bufite insanganyamatsiko igira iti:”Twese hamwe dufatanye gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana tugana  Isange One Stop Center ku gihe.

Isange One Stop Center yashyizweho mu mwaka wa 2009 ku bufasha bwa Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame.

Kugeza ubu, mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44 bikorera mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close