AhabanzaUbuzima

Dore imbuto udakwiye kwirengagiza kuko zifasha umubiri wawe kugubwa neza

Imboga ni ibintu bifasha umubiri wa muntu kumererwa neza no gukora neza. Ariko abantu benshi ntibakunze kubyitaho no kubishyiraho umutima ngo babihe agacira. Nkuko urubuga www.care2.com rubigaragaza, hari imbuto zingenzi cyane kuko bifasha ibice by’umubiri w’umuntu gukora neza nkuko bikwiye no gukomeza kumererwa neza.

Pome

Uru rubuto rugira uruhare mu kugabanya no gukumira indwara y’igisukari (Diyabete) na Asima, rukaba runafasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa kuko rwoza amenyo.Abo bashakashatsi bemeza ko ari byiza kurushaho kurya Pome

Umwembe

Umuntu ukunda kurya umwembe umufasha kwirinda ubuhumyi, kuko wifitemo vitamini zoza imyanda ishobora kujya mu maso ikayaca intege mu kureba.

Umwembe ni urubuto rwiza cyane kandi rugirira akamaro abarufungura

Inyanya

Iyo umuntu ariye urunyanya rubisi bigira akamaro mu mubiri we kuko zigabanya amavuta aba yafashe mu bindi biryo, agatera kugira ibinure byinshi. Ibyo bimurinda umubyibuho ukabije, ikindi nuko inyanya ziha abagabo amahirwe yo kutarwara kanseri ifata imyaka myibarukiro.

Inyanya ntizikabure mubyo kurya byawe

Ipapayi

Uru rubuto rufata urwungano ngogozi kuko rubamo amazi yorohereza igifu mu gusya ibyo cyakiriye, rukaba runatuma umuntu agira uruhu rwiza.

Ipapayi

Umuneke 

Umuntu urya imineke aba afite amahirwe yo kutarwara umutima kuko igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Imineke yagufasha kuzamura ubwenge bwawe bukajya ku rwego rushimishije

Ironji

Uru rubuto narwo rugira akamaro ko kugabanya urugero rw’ibinure mu mubiri.

Inanasi

Iyo vitamini ya poroteini yabaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera umubyibuho ukabije ukurura indwara zitandukanye nk’umutima, imitsi n’ibindi. Kurya inanasi bigabanya ibyo bibazo. Urwo rubuto kandi rutuma umubiri udahangarwa n’indwara ya kanseri y’uturemangingo.

Inkeri 

Zirinda indwara zibasira urutirigongo.

Watermelon

Uru ruboto rugizwe n’amazi ku rugero rwa 92 %, ari nacyo cyatumye rwitwa gutyo. Watermelon ifasha mu kugabanya umubyibuho kuko nta byongera ibinure rugira.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo biterwa no kutarya imbuto, umuntu agomba gufata byibura rumwe muri zo ku munsi nk’uko urwo rubuga rwabigaragaje

Ildephonse Ndisanze/imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close