Ubuzima

Gisagara: Mu cyaro, kugura udukingirizo biracyakorwa mu bwihisho kandi ngo kutikingira birarwaza

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gisagara, baravuga ko ari kenshi bagira inama abaturage yo kwifata, kudacana inyuma ku bashakanye ariko nabo byananiye bagakoresha agakingirizo.

Gusa ngo mu gice cy’icyaro usanga kugura udukingirizo cyangwa no kudufata aho tubonerwa k’ubuntu, bagomba kwitwikira amajoro, cyane cyane k’urubyiruko, kandi nyamara kutikingira bishobora kugira ingaruka zo gufatwa n’indwara zitandukanye nkuko bigarukwaho na Niyomugaba Jean de Dieu, umujynama w’ubuzima ukuriye abandi mu murenge wa Kibirizi

Mukamanzi Vestine, utuye mu karere ka Gisagara, avuga ko adashobora gukoresha agakingirizo kubera ko ngo ntacyo akeka umugabo we kuba yamuca inyuma kandi nawe ngo ntiyabikora

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko gukoresha agakingirizo babyitabiriye, mu kwirinda ko bashobora kwandura indwara zitandukanye , cyane ko ngo bajya banabishishikarizwa mu nama bahuriramo n’ahandi, nkuko bigarukwaho na Mateso Olivier, wo mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko igikorwa ari ugukomeza ubukangurambaga, abantu bakamenya ububi bwo kutikingira igihe bananiwe kwifata.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba  ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Cancer,kuwa 4 Gashyantare 2018 bikabera mu karere ka Gisagara ku rwego rw’igihugu yatangaje ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ari imwe mu nzira ishobora kwandurirwamo indwara ya Cancer y’umwijima binyuze mu ndwara ya Hepatite C yo yandurira mu maraso igihe hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Muri rusange, Minisitiri w’ubuzima yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukoresha agakingirizo, anabasaba kujya bipimisha cyane cyane indwara zitandura, nazo ziri guhitana benshi ku Isi.

src:ubuzima

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close