AhabanzaUmuryango

Gicumbi : Abayobozi bakanguriwe kurushaho kurwanya ihohotera rikorerwa abana

 

Ku itariki ya 6 Gashyantare mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gicumbi, hatangijwe amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze , abahagarariye inzego z’abagore,  ndetse n’abaganga, baganirizwa ku ihohotera rikorerwa abana, abagore n’abakobwa ndetse banasabwa gutera intambwe mu kubirwanya no kubikumira.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’abana(National Commission of Children) n’akarere ka Gicumbi, ikaba yari yitabiriwe n’abashinzwe irangamimerere n’imibereho y’abaturage mu mirenge yose, abo mu rwego rwunganira abaturage mu butabera MAJ, abakozi b’akarere bashinzwe ubuzima, imiyoborere myiza, iterambere ry’umuryango , Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Atangiza ku mugaragaro  aya mahugurwa, Ujeneza Maurice wari wavuye muri komisiyo y’igihugu y’abana  yashimye uruhare n’umurava inzego zitandukanye cyane  Polisi y’u Rwanda zigira mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane icy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana maze akomeza asobanura ko  ari ibyaha bihangayikishije isi yose by’umwihariko, n’igihugu cy’u Rwanda .

Ujeneza  yaboneyeho umwanya wo gusaba abayobozi bari bitabiriye iyi nama kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyo byaha, bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano kandi byihuse y’icyahungabanya umutekano w’aho batuye.

Yagize ati : “Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigira ingaruka mbi ku babikorewe, imiryango yabo, ndetse no ku iterambere ry’igihugu. Igiteye inkeke n’uko hariki abantu batari bumva uburemere bw’ibi byaha n’ingaruka zabyo.Turashima Leta yacu ko yahagurukiye kwigisha abaturage ububi bwabyo biciye mu  bukangurambaga kuko budufasha kurushaho gukangurira abaturarwanda kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira biriya byaha.”

Yagize kandi ati : “Ubufatanye hagati y’inzego za Leta zirimo ubuyobozi bw’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abaturage, ni byo bizadushoboza kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

AIP Alphonse Karekezi wari witabiriye itangizwa ry’aya mahugurwa,  yabwiye abari bayitabiriye  ubwoko bw’ ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomereta, ubwicanyi, guta abana, guhoza ku nkeke, kutandikisha umwana wavutse, n’ubuharike.

Yakanguriye  abayobozi bari muri iyo nama kujya batanga amakuru ku gihe ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango uwahohotewe abashe guhabwa ubufasha mu maguru mashya, kandi byoroshye ndetse byihutishe iperereza.

Yagize ati: “Ntidushobora gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorewa abana hatabayeho gufatanya hagati z’inzego zibifite mu shingano ndetse n’abaturage. Abana nabo bakwiye  kumenya  uburenganzira bwabo no kubuharanira.”

Yakomeje agira ati: “Ni inshingano ya buri wese kurirwanya no kurikumira kugira ngo turusheho kubumbatira umutekano.”

Yavuze ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana, bityo akangurira abayobozi kongera ubukangurambaga mu kurwanya kubinywa kubicuruza cyangwa kubitunda.

Munyezamu Joseph ushinzwe iterambere ry’umuryango n’uburinganire mu karere ka Gicumbi , yakanguriye abitabiriye amahugurwa  kwita no  kuzuza ku nshingano zabo,  harimo kwigisha abaturage  kurinda abana babo ihohoterwa, ririmo n’iri ry’ubu bwoko, ndetse n’ingeso mbi zishobora kwangiza ahazaza habo n’igihugu muri rusange.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abari mu nama bafashe imyanzuro irimo, gukomeza gukangurira abaturage  kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gutanga ikirego kijyanye naryo vuba, kongera ubukangurambaga no gukomeza ubufatanye mu kurirwanya no kurikumira, kandi bakakira neza no guha serivisi uwarikorewe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close