AhabanzaUmuryango

Asaga miliyoni 359 Frw yashowe mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inzego zitandukanye zemeza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo giteye inkenke, ku buryo binagoranye kurirandura mu gihe abaturage batarifiteho ubumenyi buhagije no gutinyuka ngo batange amakuru barigaragaze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Trocaire Rwanda, bugaragaza ko abaturage bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko ahana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko batarasobanukirwa neza iryo ari ryo.

Bwerekana kandi ko gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikiri imbogamizi ndetse n’ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kurirwanya ikaba ikiri nkeya.

Iki cyuho nicyo cyatumye Trocaire Rwanda n’Umuryango Ikiraro cy’Iterambere, ejo ku wa Kane, batangiza umushinga w’imyaka itatu, ugamije kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibanze bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Rulindo na Gakenke, icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo n’inshingano bafite mu kurirwanya.

Umuyobozi wa Trocaire mu Rwanda, Dony Mazingaizo, yavuze ko uyu mushinga watangiranye ibihumbi 300 by’amapawundi, asaga miliyoni 359 azifashishwa mu mwaka umwe, indi ibiri ikazashakirwa abaterankunga.

Yavuze ko icyatumye batekereza uyu mushinga ari uko abaturage batarasobanukirwa politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’igisobanuro cyaryo.

Yagize ati “Uyu mushinga uzatuma sosiyete sivile, abayobozi n’abaturage bagira ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo bamenye akamaro n’inshingano zabo mu bijyanye no kurirwanya.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko uyu mushinga uzafasha byinshi cyane cyane kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibanze icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, kurushaho kubongerera ubumenyi kuri iki cyaha mu rwego rw’amategeko, muri gahunda za leta n’ingamba zihari kugira ngo haboneke ibisubizo kuri iki kibazo.

Yemeza ko uziye igihe kuko hakiri icyuho mu kuba abaturage bataragira ubumenyi buhagije ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bakaba baceceka kubera imyumvire n’ibindi.

Yagize ati “Hari n’abatarumva ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha, gufata ku ngufu ari icyaha, hari n’aho ubivuga bagaseka bakumva ko ari ibintu bisanzwe kubera wenda uko bigishijwe, imico itari myiza babayemo, hakabamo n’ugira ikimwaro, akabona ko yasekwa muri sosiyete.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko hari byinshi bategereje kuri uyu mushinga bizongera imbaraga mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Uyu mushinga ni ingenzi kuko turacyafite ikibazo cy’ihohoterwa mu miryango, turacyafite ikibazo cy’ihohoterwa mu bana, turacyafite ikibazo cy’inda ziterwa abangavu zitateguwe, turacyafite ikibazo cy’ibiyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko hari byinshi byakozwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigatuma n’imyumvire igenda ihinduka, agasanga kuba abantu babishyizeho imbaraga ari benshi bitanga icyizere.

Uyu mushinga uzatuma abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorera mu mucyo mu gushyira mu bikorwa politiki yo kurirwanya. Ushyirwa mu bikorwa n’imiryango irimo; ARCT Ruhuka, CDJP Gikongoro, Haguruka ONG, CEJP na RCSP.

Umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina watangiranye miliyoni zisaga 359 Frw

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Nyuma yo kumurika uyu mushinga abitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibanze icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo

4,164 total views, 0 views today

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close