AmakuruHanze

U Rwanda ntiruzigera rwakira umwimukira n’umwe atari we ubyishakiye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko politiki y’u Rwanda ku kwakira abimukira, ari ukuzakira gusa ubyifuza atari uzanywe ku gahato.

Mu gihe abayobozi bateraniye mu Mwiherero, Amb. Nduhungirehe Olivier, mu kiganiro Infocus yatumiwemo kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2018, yavuze ko hazabaho umwanya wo kuganira ku mubano w’u Rwanda na Afurika n’ahandi; abazwa icyo bavuga ku kibazo cy’ibitangazwa ko ruzoherezwamo abimukira b’Abanyafurika bari muri Israel kandi bo batabishaka.

Yashimangiye ko u Rwanda rushikamye kuri politiki y’amarembo yuguruye ku bimukira b’Abanyafurika bari muri Libye ariko nabo batazanywe ku gahato, ahakana ko hari gahunda yo kwakira abazava muri Israel.

Amb. Nduhingirehe yagize ati “Twavuze ko twiteguye kwakira abashaka kuza mu Rwanda, tukakira abagera ku bihumbi 30, ibyo twarabisobanuye neza … Ku birebana n’abimukira bo muri Israel, havugwa ibihuha byinshi. Mbere na mbere nta masezerano y’ibanga twigeze tugirana na Israel.”

Yakomeje agira ati “Politiki yacu ni iyo kwakira buri mwimukira w’Umunyafurika wese ushaka kuza mu Rwanda, abagaragaza ubwo bushake, tuzabakira ariko ntituzigera na rimwe twakira umwimukira uzanywe atabishaka.”

Yakomeje avuga ko politiki ya Guverinoma ya Israel ku kibazo cy’abimukira, ntikireba u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph, yashimye icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yafashe cyo kwakira buri mwimukira w’Umunyafurika.

Yagize ati “Kuri njye icyo navuga nka Sosiyete Sivile, ndatekereza ko icyo Guverinoma yiyemeje ni cyiza cyane kuko mu mateka yacu, bamwe mu baturage bamaze imyaka 30 inagera kuri 35 ari impunzi kubera politiki idasobanutse, bazi neza ingaruka zo kuba impunzi.”

Dr Nkurunziza yakomeje avuga ko umuntu utakwishimira icyo cyemezo Guverinoma yafashe yaba afite impamvu ze za politiki zitumvikana.

Yagize ati “Nk’Abanyafurika, kuki twagira bene wacu b’Abanyafurika bapfira muri Libye cyangwa bagerageza kujya i Burayi cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?”

Dr Nkurunziza akomeza avuga ko yaba inzego cyangwa ibitangazamakuru bitangaza ibihuha ku Rwanda, ntibigomba kubuza Guverinoma guhagarara ku cyemezo cyayo mu gihe kiri mu nyungu z’Abanyafurika.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) igaragaza ko abimukira b’Abanyafurika bari muri Israel barimo abaturutse muri Eritrea bagera ku 27,500 n’abakomoka muri Sudani 7 800. Aba nibo bahawe iminsi ntarengwa yo kuba bemeye koherezwa mu bindi bihugu, utabyemeye agafungwa.

U Rwanda ruri mu bihugu byavuzwe ko bishobora kwakira bamwe muri abo bimukira ariko rubitera utwatsi.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close