AhabanzaImikino

AMAFOTO: Rayon inganyije 0-0 na Mamelodi Sundowns yahabwaga amahirwe

Muri CAF Champions Leaguea Rayon Sports igaragaje umukino mwiza imbere ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo yahabwaga amahirwe yo gutsinda ariko iminota 90 n’itanu y’inyongera irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Pitso Mosimane utoza Mamelodi ataha yirahira Shaban Hussein Tchabalala wa Rayon.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 nibwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF yakinnye imikino ibanza y’ijonjora rya kabiri. Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ yakiriye Mamelodi Sundowns kuri stade Amahoro umukino watangiye saa 18h z’umugoroba.

Ikizere cyo kwitwara neza cyari gike ku banyarwanda kubera ubushobozi n’ubuhangange bwa Mamelodi Sundowns yegukanye iki gikombe cya Champions League 2016 inafite bamwe mu bakinnyi beza kurusha abandi muri Afurika nk’umunyezamu wa mbere kuri uyu mugabane Dennis Onyango n’ubusatirizi burimo Percy Tau watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona ya Afurika y’epfo 2016-17.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wayobowe n’umusifuzi wa mbere muri Afurika Janny Sikazwe uherutse kuyobora umukino wa nyuma wa CHAN na Super Cup ya Afurika, cyatangiye Rayon sports yotsa igitutu ishaka igitego cyo mu minota ya mbere ariko Nahimana Shasir na Ismaila Diarra ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye mu minota 10 ya mbere.

Abanya-Afurika y’epfo bagiye bajya mu mukino gahoro gahoro batangira guhererakanya neza bashaka uko basatira izamu rya Bakame urindira Rayon sports. Rutahizamu Sibusiso Vilakazi yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 29 ku mupira yahinduriwe na Tebogo Langerman ariko Rutanga Eric atabara izamu.

Kugarizwa kwa Rayon sports byavaga ku ruhande rw’iburyo aho rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala yari yahinduriwe umwanya asabwaga kugarira ariko ntiyabikora neza. Byatumye Ivan Minnaert akora impinduka ku munota wa 34 w’umukino, myugariro Nyandwi Saddam asimbura Shassir Nahimama utigaragaje mu minota yakinnye, byatumye Tchabalala asubira mu mwanya we nka rutahizamu.

Izi mpinduka zatumye Rayon sports yongera kwiharira iminota 10 ya nyuma y’igice cya mbere ariko kirangira amakipe anganya 0-0 nta n’imipira ikomeye abanyezamu bakuyemo.

Umunya-Zambia Janny Sikazwe na bagenzi be nibi bayoboye umukino

Umunya-Zambia Janny Sikazwe na bagenzi be nibi bayoboye umukino

Umukino wabereye kuri stade Amahoro utangira 18h

Umukino wabereye kuri stade Amahoro utangira 18h

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Na Mamelodi yanyuzagamo igasatira ariko ntibitinde

Na Mamelodi yanyuzagamo igasatira ariko ntibitinde

Pitso Mosimane ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaye mu gice cya kabiri

Pitso Mosimane ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaye mu gice cya kabiri

Muhire Kevin na Eric Irambona ntabwo bakoreshejwe umukino wose

Muhire Kevin na Eric Irambona ntabwo bakoreshejwe umukino wose

Mamelodi ni ikipe y'igihangange, aho Brimah Razak urindira ikipe y'igihugu ya Ghana atabona umwanya wo kubanza mu kibuga

Mamelodi ni ikipe y’igihangange, aho Brimah Razak urindira ikipe y’igihugu ya Ghana atabona umwanya wo kubanza mu kibuga

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye ingufu Rayon sports itangira yugarira. Byatumye abakinnyi bagufi basatirana umuvuduko muri Mamelodi Sundowns barimo Leandro Gastón Sirino ukomoka muri Uruguay na Tau Percy bagera imbere y’izamu rya Rayon inshuro nyinshi.

Umutoza Pitso Mosimane yakoze impinduka Manyisa Oupa aha umwanya Brockie Jeremy ariko ntibyabuza Rayon sports gukomeza guhererekanya neza mu mukino wari uyobowe na Kwizera Pierrot na Yannick Mukunzi bagoye cyane abakina hagati muri Mamelodi Sundowns.

Ismaila Diarra utigaragaje cyane yasimbuwe na Christ Mbondi ku munota wa 56 byongera imbaraga mu busatirizi. Uyu rutahizamu w’umunya-Cameroun yashoboraga gutsindira Rayon igitego cy’intsinzi ku mupira yacomekewe na Yannick Mukunzi ku munota wa 71 ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Umukino warangiye Rayon sports igisatira ariko igitego kirabura. Nyuma y’umukino Pitso Mosimane yabwiye abanyamakuru ko yatunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi ba Rayon sports cyane Shaban Hussein Tchabalala wahaye akazi gakomeye ba myugariro be barimo Mabunda Tiyani.

11 babanje mu kibuga muri Mamelodi Sundowns batunguwe n'uko Rayon sports yakinnye

11 babanje mu kibuga muri Mamelodi Sundowns batunguwe n’uko Rayon sports yakinnye

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bitwaye neza

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bitwaye neza

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi

Umunya-Brazil Ricardo dos Santos Nascimento wugariraga neza yabujije Nahimana Shasir kwitwara neza kugera asimbuwe

Umunya-Brazil Ricardo dos Santos Nascimento wugariraga neza yabujije Nahimana Shasir kwitwara neza kugera asimbuwe

Tchabalala yacenze Tebogo Langerman inshuro eshatu amugerana mu rubuga rw'amahina ariko igitego kirabura

Tchabalala yacenze Tebogo Langerman inshuro eshatu amugerana mu rubuga rw’amahina ariko igitego kirabura

Kayiranga Baptiste yari mu umufana wa Rayon sports wabyambariye

Kayiranga Baptiste yari mu umufana wa Rayon sports wabyambariye

Ivan Minnaert afite ikizere cyo kwitwara neza no muri Afurika y'epfo

Ivan Minnaert afite ikizere cyo kwitwara neza no muri Afurika y’epfo

Ikipe yabo yabatunguye kuko ikizere cyo kwitwara neza cyari gike

Ikipe yabo yabatunguye kuko ikizere cyo kwitwara neza cyari gike

Ku ntebe y'abasimbura ya Rayon sports

Ku ntebe y’abasimbura ya Rayon sports

Diarra yasimbujwe Christ Mbondi mu gice cya kabiri

Diarra yasimbujwe Christ Mbondi mu gice cya kabiri

Umuvuduko wa Tchabalala wagoye cyane ba myugariro ba Mamelodi

Umuvuduko wa Tchabalala wagoye cyane ba myugariro ba Mamelodi

Batunguwe banatangazwa n'uko Rayon sports yitwaye

Batunguwe banatangazwa n’uko Rayon sports yitwaye

Yannick Mukunzi bita Simba Yanno

Yannick Mukunzi bita Simba Yanno

Bashimira abafana babashyigikiye

Bashimira abafana babashyigikiye

Bati, intsinzi mu Rwanda irabuze ariko hari umukino wo kwishyura

Bati, intsinzi mu Rwanda irabuze ariko hari umukino wo kwishyura


UMUSEKE

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close