AhabanzaImikinoSports

Rayon Sports yakiriwe byihariye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo

Rayon Sports yatsinzwe na Mamelodi Sundowns ibitego bibiri ku busa ikayisezerera muri CAF Champions League kuri iki Cyumweru, yakiriwe n’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Vincent Karega ayishimira uko abakinnyi bitwaye abasaba kuzahora barwana ishyaka nk’abasirikare batemera gutsindwa na rimwe.

Iyi kipe biteganyijwe ko igomba kugera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 saa tatu n’igice, mu gitondo yabanje kwakirwa na Ambasaderi Vincent Karega.

Yagize ati “Iyo ukunda ikintu kikugirira akamaro. Burya abakinnyi ni nk’ingabo, urarwana bikanga ugahindura ingamba bikarangira utsinze gusa bisaba ngo urebe icyo wabuze kandi urebe n’ibyo abandi bakurushije. Mwahesheje igihugu ishema kandi namwe muri ba ambasaderi.”

Yabiseguyeho ku kuba atarabashije kujya kukibuga kureba umukino no kubashyigikira kuko yari afite izindi nshingano ariko abasaba kuzakomeza gushyira hamwe nk’ikipe kandi bakarushaho gukunda igihugu no kurwanira kugihesha ishema aho bari hose.

Rayon Sports nubwo yasezerewe muri Champions League ntabwo irava mu marushanwa Nyafurika kuko yahise ijya muri Confederation Cup aho igomba kuzahura n’imwe mu makipe yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa, yayisezerera igahita ijya mu matsinda.

Biteganyijwe ko abakinnyi nibamara gufata amafunguro ya saa sita bahita bava Pretoria bakajya Johanneburg aho bahaguruka n’indege ya saa 14:40 bakagera i Kanombe saa 21:30.

Abakinnyi bateze amatwi impanuro za Ambasaderi

Yabasabye guhora barwanira gutsinda no guhesha ishema igihugu aho bari hose

Ambasaderi ari kumwe na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame

Ambasaderi Vincent Karega aganira n’umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports

Umutoza wungirije Jeannot Witakenge agiye gusuhuza Amb. Karega Vincent

Nyuma yo kuganira bafashe amafoto y’urwibutso

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close