AhabanzaImikinoPolitics

Police Handball Club yatsinze UR-CASS ikomeza kwicara ku mwanya w’icyubahiro

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) imaze kubaka izina rikomeye muri uyu mukino mu Rwanda dore ko imaze kwegukana shampiyona inshuro eshanu zose; ikaba ndetse ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yaratsinze itababariye  ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda  Ishami rya Huye (UR- CASS) ibitego 47 ku 10; iyi ntsinzi ikaba  iyihesha gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere wa Shampiyona.

Abakinnyi ba Police Handball Club batsinze ibitego byinshi ni: Kabange Emmanuel watsinze ibitego 8 , Jean Baptiste Habimana watsinze bitandatu na Fils Haruna Bizimana watsinze bitandatu.

Umukino wahuje aya makipe yombi wari uwo ku munsi wa gatatu wa Shampiyona. Kuva Shampiyona y’uyu mwaka wa 2018 itangiye, ikipe ya Police Handball Club ntiratsindwa umukino numwe; ndetse intego yayo ni ugukosora amakosa yakoze umwaka ushize yatumye itwarwa  igikombe na  APR Handball Club.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umutoza w’ikipe ya Police Handball Club, Sinior Sgt Turatsinze Dismas yagize ati, “Twatwaye ibikombe inshuro nyinshi. Turizera ko dushobora gukomeza gutsinda amakipe tukegukana Shampiyona tudatsinzwe.”

Abajijwe ibanga ry’itsinzi za buri gihe, yasubije agira ati,”Intsinzi tuyikesha imyitozo ihagije. Na none tuyikesha ubufasha bw’ibifatika n’inama tugirwa n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda”.

Senior Sgt Turatsinze yashimye abakinnyi abereye Umutoza kubera gushyira hamwe baharanira intsinzi; kandi abasaba kudatezuka ku ntego yo gutwara igikombe cy’iyi Shampiyona nk’uko babigenje mu yindi myaka.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino riherutse kuvugurura amwe mu mategeko awugenga. Ubu ikipe itsinze umukino ibona amanota 2 bivuye kuri 3; ndetse amakipe iyo aguye miswi, buri imwe ikaba yegukana inota 1.

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya 2018, Ikipe ya Police Handball Club yatsinze iya College de Gisenyi ibitego 47 kuri 34.

Umukino wakurikiyeho (ku munsi wa kabiri wa Shampiyona ) ikipe ya Polisi yitwaye neza itsinda College ADEGI ibitego 42 kuri 34.

Mu myaka 2 yikurikiranya (2014-2015) Ikipe ya Police Handball Club yakoze amateka atarakorwa n’indi kipe kuko yegukanye ibikombe muri iyo myaka yombi idatsinzwe umukino numwe; ndetse inatwara ibikombe byose by’Amarushanwa atandukanye ategurwa imbere mu gihugu. Igikombe cy’Amarushanwa y’uyu mwaka yo kwizihiza umunsi wo kwibuka Intwari z’Igihugu gifitwe na Police Handball Club.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close