AhabanzaUmuryango

Interuro 3 wakwirinda kubwira uwo mwashakanye

Amagambo abashakanye babwirana afite uruhare runini mu kubaka urugo rwiza cyangwa rufite ibibazo. Usibye rero amagambo azwi ko ari mabi nko gutukana, gusererezanya cyangwa kuvuga nabi muri rusange, hari andi magambo wavuga agatuma mushwana kandi wenda wari ugambiriye kwerekana ikibazo ufite. Dore rero izo nteruro wakwirinda kuvuga n’ ubundi buryo wabivugamo kandi ntugirane ikibazo n’uwo mwashakanye.

1. Niba unkunda wari kunkorera ibi n’ibi. 
Aho gukoresha iyi nteruro , mubwire icyo ushaka ko akora utabanje kumwumvisha ko atagukunda. Naho ubundi ashobora guhita akwereka ibindi byinshi akora akakubwira ko udashima. Ashobora no kukubwira ko nawe iyaba wamukundaga utari kumubwira gutyo bikaba kimwe kimwe. Rero ibyiza niba ushaka ko akora ikintu urugero agukorera icyayi, bimusabe neza udashyizeho iyi nteruro.

2. Kuki umubano wacu utakiri mwiza nka mbere ?

Nubwo kwibaza iki kibazo ari byiza ntago wakwirengagiza ko iminsi uko ugenda hari ibintu bigabanuka mu bashakanye. Aho kuvuga gutyo rero ubibwira uwo mwashakanye ahubwo vuga wenda icyo ukumbuye mwakoraga cyera mutagikora , urugero ukavuga ngo : « ndifuza ko twajya dusohoka kenshi kurushaho »

3. Usigaye usa nka bene wanyu 
Nubwo rwose waba umubonaho imyifatire mibi ahuriyeho n’abaho yavutse, irinde kumubwira iyo nteruro. Aho kumubwira gutyo ku myifatire ubona idakwiriye, byaba byiza uyimweretse utongeyeho ko ari iy’iwabo. Urugero : « iyo urakaye gutyo birambangamira » aho kumubwira ngo « ubwo uburakari ni ubw’iwanyu. »
Izi nteruro eshatu rero zitera uburakari uzumva ,kurenza uko zazana uburyo bwo gucyemura ibibazo mwaba mufitanye.

Twifashishije urubuga rwa 7sur 7
Photo : google

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close