AhabanzaUbuzima

Dore ibintu 10 byagufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza

  1. Kwirinda kuryama ugasinzira ku manywa :

Usanga akenshi abantu bakunda gusinzira igihe kinini ku manywa bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi n’ijoro bitewe n’uko ushobora kugera igihe wagombye gusinzira utananiwe bihagije kugirango ushobore gusinzira. Gusa niba udahura n’ibibibazo nta mpamvu yatuma udasinzira ku manywa.

  1. Kwirinda ibintu byatuma umutima utera cyane :

Muri ibi twavuga nk’ibinyobwa birimo ikawa, ibitera imbaraga harimo burn, redbull, … kunywa itabi, Coca Cola n’ibindi.

  1. Urumuri rw’izuba :

Ukeneye urumuri rw’izuba nibura igihe cy’iminota 15 ku munsi, uru rumuri urubona mu gihe ujya hanze ari ku manywa ugafungura amaso yawe, ariko ntibivuze ko ugomba guhanga amaso mu izuba.

  1. Icyumba cy’imberabyombi (ubukonje n’ubushyuhe) :

Icyumba uryamamo kigomba kuba kidashyuha cyane kandi na none kidakonja cyane (kigomba kuba kirimo ubuhehere).

  1. Imyitozo igorora umubiri :

Si byiza gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’amasaha 3 abanziriza igihe cyo kuryama kugira ngo wirinde kongera umuvuduko w’umutima.

  1. Kwirinda kurya ugahita uryama :

Sibyiza gufata amafunguro mu gihe cy’amasaha 3 abanziriza igihe cyo kuryama kuko ibi bishobora no kugutera ikirungurira. Byaba byiza kandi uriye ibintu birimo isukari n’ibinure byatuma umubiri unanirwa kuko nabyo bishobora kugufasha gusinzira.

  1. Kugabanya ibintu ukora mu gihe uryamye :

Aha ibitungwa agatoki cyane umuntu akwiye kugabanya gukora igihe ari mu buriri, ni nko kureba televiziyo, kwandika ubutumwa bugufi no kuvugira kuri telefone, gukoresha mudasobwa, kurya, n’ibindi. Ariko twabibutsako gusoma ibitabo igihe uryamye bishobora kugufasha gusinzira.

  1. Kugira igihe uryamiraho n’amasaha uryama:

Aha ngo ni byiza kuba warihaye gahunda y’igihe uryamiraho ndetse n’igihe ubyukiraho, ukabitoza umubiri wawe ndetse ukabigira akamenyero ka buri munsi. Ni byiza kandi gufata igihe gihagije cyo gusinzira.

  1. Ugomba kwirinda kunywa cyane igihe ugiye kuryama: Gufata ibinyobwa byinshi mu gihe cy’amasaha 2 abanziriza igihe cyo kuryama nabyo bishobora kubangamira gusinzira neza kuko bituma ushaka kwihagarika mu gihe usinziriye, ibi rero bituma ukanguka kandi ushobora kutongera gusinzira.
  1. Niba umaze iminota 30 utarabasha gusinzira: ugirwa inama yo guhaguruka ukava mu buriri igihe cy’akanya gato ariko ukirinda kureba mu rumuri, maze nyuma yaho ugasubira kuryama.

 

@imboni .rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close