AhabanzaAmakuruHanze

RDC: Polisi yatangiye gucunga umutekano mu gikorwa cyo gushyingura abazize Ebola

Abategetsi bo muri Repubulika iharanira ya Demokarasi ya Kongo batangije ingamba nshya bavuga ko zigamije gutuma abantu bubahiriza ibikorwa byo guhangana n’indwara ya Ebola.

Abakora mu bikorwa by’ubuzima mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Kongo, ubu noneho bagiye kujya baherecyezwa na polisi y’iki gihugu mu gihe bagiye gushyingura imirambo y’abishwe na Ebola.

Mu cyumweru gishize, abari mu kiriyo mu mujyi wa Butembo bagabye igitero ku bakorera bushake bane b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge bababwiraga ko imirambo y’abari bazize Ebola igomba guhita ikurwa aho. Icyo gihe babiri barakomeretse bikomeye.

Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje ko abaganga basanzwe n’abaganga gakondo babujijwe gutanga umuti uwo ari wo wose igihe cyose badahise bihutira kugeza abo bacyeka ko barwaye Ebola ahagenewe kuvurirwa iyo ndwara.

Bivugwa ko abagera ku 118 bamaze guhitanwa na Ebola muri Kongo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka muri iki gihugu mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya 10 iyi ndwara yadutse muri Kongo, ikaba yarahagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976 iki gihugu kikitwa Zaïre.

@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close