AhabanzaAmakuruPolicePolitikiRwanda

Umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe yashimiwe umurava n’ubwitange yagaragaje mu kazi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe kandi uyoborwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru munzego zitandukanye barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode  Uwizeyimana, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha  Col Jannoat Ruhunga ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Repuburika Jean Bosco Mutangana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge yashimiye CG Emmanuel K Gasana umurava n’ubwitange yagaragaje mu gihe cy’imyaka icyenda amaze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati”Mumyaka icyenda ishize Polisi yagutse mu buryo bugaragara, haba mu mubare w’abayigize, mu bikorwa byo  kubungabunga amahoro kwisi, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’abaturage.’’

Minisitiri Businge akomeza agaragaza ko Polisi iri ku kigero cyiza kugeza aho  nayo y’ibaruka ibigo bitandukanye byunganira igihugu  cyacu mu mutekano n’iterambere.

Yagize ati” Polisi ni u Rwego ruhagaze neza kugeza aho narwo rwibaruka izindi nzego zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’icyigo  cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory)kandi byose bikora cyinyamwuga mu kwihutisha ubutabera abaturage bakeneye.’’

Minisitiri Businge asoza yifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda  amusaba gukomeza kubaka u rwego rukomeye kandi rwubashwe  ku ruhando mpuzamahanga.

IGP Dan Munyuza yashimiye Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame icyizere n’inshingano yamuhaye zo kuba umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yashimiye kandi  umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe ubufatanye bwa muranze mu kazi mugihe cyose bamaze bakorana amwizeza ko ubu bufatanye buzakomeza kuranga abyobozi ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati” Ubufatanye, gukora nk’ikipe , kwitangira akazi nibyo bizakomeza kuturanga  mu rwego rwo kubaka Polisi itajegajega ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano haba mu Gihugu  no hanze yacyo.”

CG Emmanuel K Gasana umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe wagizwe umuyobozi w’ Intara y’Amajyepfo yashimiye umukuru w’ Igihugu impanuro n’inkunga atahwemye kugeza kuri Polisi  hagamijwe kubaka urwego rutajegajega.

CG Gasana asoza yizeza Polisi  ubufatanye mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ibyaha.

Yagize ati” Inzego z’ibanze ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ibi bivuze ko nkiri kumwe namwe mu rugendo rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

CG Emmanuel K Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva kuwa 19/10/2009 kugeza kuwa 18/10/2018  akaba yahinduriwe imirimo aho yagizwe  umuyobozi w’intara y’Amajyepfo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close