AhabanzaAmakuruHealth & FitnessUbuzima

Ibitaro bya Gisirikare byakorewemo imyitozo yo ku gukumira Ebola (Amafoto)

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), zakoze umwitozo ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu gihugu.

Uyu mwitozo wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise (SIMEX)’ werekanywe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Wari ugamije kugaragaza uko abaganga ba RDF n’abandi bakwitwara igihe indwara ya Ebola yaba igeze ku butaka bw’u Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Ushinzwe ibikorwa by’Ubuvuzi n’ibikorwa rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Zuberi Muvunyi, yavuze ko iyi myitozo igamije kwerekana uburyo u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Ati “Uyu mwitozo wari ugamije kugaragaza uburyo ibi bitaro dufatanyije n’inzego z’ubuzima twakwitegura, twakumira twanahangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, igihe cyaba gikomeje kutwegera.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gukora iyi myitozo nyuma y’aho Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) rishyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bishobora kwibasirwa na Ebola.

Imyitozo nk’iyi inakorerwa mu Bitaro by’i Gihundwe muri Rusizi, ibitaro bya Nyagatare ndetse no mu Bitaro by’i Rubavu.

Ebola imaze guhitana abagera ku 150 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Yandura iyo umuntu akoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.

Uyu mwitozo werekanaga n’uko abafitanye isano n’abanduye Ebola bahita bajyanwa gusuzumwa

Abayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango babwiye ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye bihagije gukumira iki cyorezo

Aho umuntu bikekwa ko arwaye Ebola yanyuze haterwa umuti

Imyambaro y’abarwayi n’abaganga ba Ebola itwarwa mu mashini zabugenewe

Uku ni ko umurwayi wa Ebola atwarwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen, Patrick Nyamvumba (ubanza iburyo) na Minisitiri w’Ubuzima , Dr Gashumba Diane (wa kabiri uhereye ibumoso) bari bitabiriye kureba uko uyu mwitozo ukorwa

Uku ni ko abaganga baba bambaye iyo bari guhashya iyi ndwara

Imyitozo yakozwe inerekana uko ukekwaho iyi ndwara asuzumwa

Abaturage basabwa kugira isuku ku mubiri mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara. Abavuye mu bihugu ibarizwamo basabwa gukaraba ibiganza

Uku ni ko umurwayi wa Ebola ashyirwa mu Mbangukiragutabara

Umusirikare ari mu myitozo yo kwerekana uko abaturage bavuye mu bihugu bikekwamo uyi ndwara babanza gusuzumwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close