AhabanzaAmakuruHanze

Hatanzwe impuruza ku baturage ba Kongo birukanwe muri Angola

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatanze impuruza ko abaturage barenga ibihumbi 300 ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo birukanwe muri Angola muri uku kwezi kwa cumi, babayeho mu buryo buteye impungenge zikomeye.

HCR ivuga ko hari ibirego byinshi byuko hari bamwe muri aba bimukira bishwe, amakuru akavuga ko bishwe n’inzego z’umutekano za Angola, batandatu bakaba baramaze kwemezwa ko bishwe.

Angola ihakana ibyo birego. HCR yasabye leta ya Kongo gufasha abaturage bayo batahutse.

HCR ivuga ko benshi nta byo kurya bihagije bafite, kandi bakaba badafite amazi, uburyo bwo kwivuza n’ibikoresho by’isuku bihagije.

Kwirukana mu kivunge aba baturage ba Kongo babaga muri Angola, kwahuriranye na gahunda ya leta ya Angola yo kuvugurura urwego rwayo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diyama.

Umubare munini w’aba baturage ba Kongo babaga muri Angola bakaba barakoraga mu bikorwa by’ubucukuzi bwa diyama mu buryo bwa gakondo.

 

@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also

Close
Close