AhabanzaAmakuruRwanda

Igikomangoma cyo muri Jordan, Sarah yasuye inkambi ya Gihembe, ashima ubwitange bw’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ugushyingo 2018, Igikomangomakazi cyo muri Jordan, Sarah Zeid yasuye impunzi ri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda.

Iyi nkambi icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 13 bose baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba bamazemo imyaka isaga 20.

Iki gikomangoma, Sarah yabashije kuganira n’impunzi ziba muri iyi nkambi ariko cyane cyane abagore barebera hamwe uko ubuzima buhagaze aho yagaragarijwe ko hari ibintu nkenerwa ku mukobwa n’umugore bitabasha kuboneka nko kuba aho barara, umuriro, uburyo bwo kwirinda nk’abagore ari ikibazo cy’ingutu.

 

 

Mu ruzinduko rwe, Sarah yavuze ko ababajwe cyane no kuba ubuzima bw’impunzi budahinduka ahubwo usanga bujya habi kurushaho.

Yagize ati, “Ubwo nasuraga mu nkambi z’impunzi I Gihembe na Mahama mu myaka ibiri ishize hari ibyo nabonye nifuzaga ko byahinduka, ariko uko mbona ndabona ntacyahindutse ahubwo hari ibyabaye bibi kurushaho.”

Nyuma yo kuganira n’abagore bari muri iyi nkambi, Sarah yasanze mu bibazo impunzi zifite higanjemo iby’ubuzima, amafunguro, urumuri mu nkambi ibyo gutekesha (urugero: inkwi,..), …ndetse no kuba hatisanzuye ku buryo hafasha abana kwisanzura.

 

 

Uhagarariye umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku mpunzi UNHCR, Ahmed Baba Fall yavuze ko impamvu usanga babayeho nabi ari uko ibyo bakenera n’inzitizi bahura nazo bigenda byiyongera mu gihe ubufasha bagenerwa bwo butiyongera.

Igikomangoma Sarah cyashimye uburyo u Rwanda rufatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu kwita ku buzima bw’impunzi zisaga ibihumbi 150 ziri mu gihugu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close