AhabanzaAmakuruRwanda

Abarota guhungabanya umutekano  ntibazazikabya-IGP Dan Munyuza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ugushyingo, IGP Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda,  mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cya polisi y’u Rwanda, yavuzeko Polisi y’u Rwanda iri maso ku kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda kandi ko n’abashaka kuwuhungabanya bari mu nzozi.

Kuva yahabwa inshingano y’umukuru wa polisi y’u Rwanda iyi niyo nama ya mbere agiranye n’abanyamakuru. Akaba yakomeje avugako uko byagenda kose umutekano urinzwe kandi ko n’abo bafite izo nzi zo guhungabanya umutekano w’igihugu batazazigeraho. Yakomeje anashimangira mu gushira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, guharanira umutekano wo mu muhanda ndetse no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.

IGP Dan Munyuza ati : “Haracyariho abarota ko bazahungabanya umutekano w’u Rwanda, izo ni inzozi batazigera bakabya ”.

IGP DCGP Dan Munyuza yasabye ubufatanye n’abanyamakuru mu kwigisha abaturarwanda, bakarushaho gusobanukirwa ibituma birinda gukora ibyaha.

Yagize ati : “Ibyo mwandika turabikurikirana, muduha amakuru, biradufasha, iyo mudufashije kumenya n’abapolisi bakoze amakosa turabakosora bikarushaho kumera neza”

Bwana Cléophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyakuru bigenzura (RMC), Cleophas yashimiye Polisi y’u Rwanda imikoranire myiza ifitanye n’Itangazamakuru, asaba ko ikomeza ityo.

Umuyobozi wa RMC yakebuye abanyamakuru bakora amakosa aho kuyasobanura bakihutira kuzamura ikarita, abasaba kubicikaho, bakitwara neza.

 

@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close