AhabanzaAmakuru

Inzoka ndende ku Isi kandi iteye ubwoba

Ibinyabuzima, haba ikiremwamuntu, bishobora kuba birebire, bigufi, bigari.  Ibi bisobanuye ndetse aho amaso yacu ashobora kureba,  Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Inzoka ariyo ndende, ituye ku butaka, naho ifi ikaba ariyo ndende mu mazi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoka yo mu bwoko bwa  (Python Reticulatus) ifite metero zirenga umunani (8m) z’Uburebure.

Nk’uko tubikesha Guinness World Record, ngo inzoka ndende, yitwa “Medusa”  yabaga muri Kansas muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ikaba ifite metero zirenga 7.67.

Ibi bitangajwe mu gihe mu binyejana byashize ngo inzoka ndende yari ifite metero zigera ku 10 ndetse n’ amaguru 32, ariko nk’uko  Natusch we abitangaza ngo nti twafata icyo amateka avuga ahubwo twakwemeza ibyagaragajwe ubu. Ku mpamvu z’uko rimwe na rimwe usanga hari ibyo amateka akabiriza bidahuye n’ukuri cyane.

Ku rundi ruhande ariko, ngo inyamaswa zibera mu mazi zo zica agahigo kurusha izo kubutaka.

Nk’uko tuzi ko amazi ari kimwe mu bintu binini bigize Isi, ngo ni naho hiberamo inyamaswa ziremereye kandi ndende ndetse utasanga ahandi kuri uyu mu bumbe uretse mu Nyanja. Aha niho Ifi  izwi ku izina Rya “Blue whole” yibera mu Nyanja ya Atlantic ngo yaba ifite uburebure burenga metero  mirongo 30 ndetse n’amaguru 98.

@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close