AhabanzaAmakuruHanze

Karemera Carole yahawe igihembo gikomeye muri Tunisia

Umunyarwandakazi Karemera Carole uyobora Umuryango Ishyo Arts yahawe igihembo mu iserukiramuco ry’amakinamico rizwi nka “Journées Théâtrales de Carthage-JTC” riri kubera muri Tunisia.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 20 ryatangiye ku wa 8 Ukuboza rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2018. Rihuriyemo inzobere mu bijyanye no gukina amakinamico ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Karemera ni inararibonye mu gukina film n’ikinamico. Yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu 1975. Azwi muri film zikomeye yakinnyemo zirimo iyasohotse mu 2005, ivuga kuri Jenoside yitwa ‘Sometimes In April.’ Yanagize uruhare mu itunganywa rya Black (2009) na Knocking on Heaven’s Door yasohotse mu 2018.

Yahembwe nk’uburyo bwo kuzirikana agaciro k’ibikorwa bye n’inzira yanyuzemo mu bijyanye n’ubuhanzi.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Karemera yatangaje ko “Ntewe ishema no guhabwa igihembo cyo kuri uru rwego bitewe n’ibikorwa byagezweho.”

Iri serukiramuco rya JTC ryitabiriwe n’ibihugu 39, rizamurikirwamo amakinamico arenga 157. Ryatangiye mu 1983. Ribera mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia rimwe mu myaka ibiri guhera mu 2015.

Carole Karemera ahabwa igihembo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close