AhabanzaAmakuruImikinoRwanda

Bamwe mu bafite ubumuga ntibaragezwaho imikino n’imyidagaduro

Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bihuza abantu benshi bakarushaho gusabana no kumenyana ariko hakaba hariho abatagira ayo mahirwe bitewe n’aho batuye kandi n’abo babifitiye uburenganzira

Uwizeye Consolee utuye mu Murenge wa Busasamana, avuga ko abafite ubumuga baba mu cyaro batagerwaho n’imikino n’imyidagaduro, aho ngo usanga biharirwa abibera mu mujyi gusa. Agasaba ko na bo bazajya bibukwa kugira ngo bave mu bwigunge.

Yagize ati “Mu mujyi ni bo bakina gusa, imikino ibonetse twakina, hari imikino, sitting volleyball kandi yose nayikina.

Akomeza avuga ko Leta yajya itekereza n’abo mu cyaro bakabagezaho iyo mikino  n’imyidagaduro kuko ngo na bo babishaka ariko bakabura uko babigeraho.

Uwimana Abdoul ni umutoza w’ikipe ya COPRARU, atoza sitball na sitting volleyball, avuga ko Sitball ari umukino w’abafite ubumuga ariko ugakinwa umupira widunda hasi inchuro imwe n’aho sitting volleyball ugakinwa nka volleyball isanzwe, akaba avugako bafite amakipe abiri y’abagore n’abiri y’abagabo.

Afite amahugurwa ahagije yo gutoza abafite ubumuga akaba avuga ko buri wese ushoboye kugera ku kibuga ashaka kandi akunda gukina yinjizwa muri imwe muri izi kipe agatangira gutozwa hamwe n’abandi.

Ikipe ya COPRARU igizwe ahanini n’abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uzwi ku izina rya petite barrière  werekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wo mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, yavuze ko icyo kibazo gihari, aho usanga hari n’utugari tutagira ibibuga byo gukiniramo, agashimangira ko bazakomeza kubaka ibikorwa remezo kugira ngo hatagira uhezwa mu mikino no mu myidagaduro.

Yagize ati “Abo mu cyaro ni ibibazo, hari n’utugari usanga nta bibuga, ariko mu bikorwa remezo duteganya nuko n’abo bafite ubumuga batekerezwa nk’uko biteganya mu bikorwa bya Guverinoma nta muntu n’umwe ugomba guhezwa  mu bikorwa ibyo aribyo byose.”

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close