AhabanzaAmakuruPolice

Rubavu: Umuturage yafatanwe ibiro 20 by’urumogi abyinjiza mu Rwanda

Uwimana Jean Nepomscene  ufite imyaka 43 niwe wafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu arimo kwinjiza mu gihugu ibiro 20 by’urumogi. Polisi ikorera muri aka karere yamufashe kuri uyu wa 04 Mutarama 2019 aruhetse kuri moto ifite ibirango RD 263 B.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo uwo muturage afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:Umuturage wari ufite amakuru ko Uwimana ari bwambutse ibiyobyabwenge niwe wabwiye  abapolisi bahita bajya kumufata. Yafashwe mu masaa sita za kumanywa.”

CIP Gasasira yaboneyeho gukangurira abantu bagifite umuco wo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Ati:”Uriya urumogi  yaruvanye mu gihugu cy’abaturanyi aruhisha ahantu nyuma ajya kurukurayo,ariko kubera ko hari umuturage wari wabimenye yahise aduha amakuru turamufata. Hari abarwambarira mu myenda imbere cyangwa bakarutwara mu majerikani nk’utwaye amata.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha.Abasaba kudacika inteko ko ahubwo kurwanya ibyaha ari uguhozaho.

Mu karere ka Rubavu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Uwimana Jean Nepomscene yahise ashyikirizwa urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB).

 Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close