AhabanzaAmakuruRwanda

Rubavu: Ubuharike bubangamiye uburenganzira bw’abana n’abagore

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu basanga ubuharike buhiganje ari ikibazo gikomeye kibangamiye uburenganzira bw’abagore n’abana, bagasaba ko bwahagurukirwa uko bikwiye.

Ubusanzwe amategeko igihugu kigenderaho ategeka ko umugabo agomba kugira umugore umwe, gusa hari aho bidakurikizwa, ugasanga hari abafite babiri cyangwa bakarenga.

Ibi bitera ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.

Mutuyimana Jean Claude, utuye murenge wa Nyamyumba, avuga ko buri munsi ubuyobozi bw’umurenge  budasiba kurwanya umuco wo gushaka abagore berenze umwe.

Ati “Iyo umugabo yashatse umugore wa kabiri baramusanga bakamusaba gusubira iwabo. Ntabwo waba uzi ubwenge ngo ushake undi mugore, ni ubujiji akenshi biterwa n’amasambaza  n’amafi abatera ubushyuhe mu mubiri”.

Akomeza avuga ko  hari ingaruka mbi kandi zibangamira umuryango nyarwanda nko kuvanga abana badahuje banyina kuko bigorana mu kubabonera ibyangombwa no kubandikisha, hari ikibazo cyo kuba abana batabasha kwiga bakaba inzererezi n’izindi.

Ntawuforera Faustin, utuye mu mudugugu wa Kigufi, akagali ka Kiraba,  umurenge Nyamyumba, ari mu kigero cy’imyaka nka 45, afite abagore babiri kandi yemeza ko hari n’abandi bafite abagore barenze umwe.

Yagize ati “Ubuharike burahari ariko si cyane, hari igihe umugore agusuzugura, ukazana undi, ntiwaba wenyine kandi warufite umugore wo kugutekera, niba umugore akunaniye ushaka undi”.

Karemera Bernard, Akagari Gasiza, Umurenge wa Busasamana na we ashimangira  ko ubuharike buhari ariko si cyane,  agaragaza ko haba n’ingaruka z’amakimbirane zishingiye ku mitungo n’isaranganya ry’amasambu adahagije kandi ngo hatoneshwa umugore ukiri mushya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busobanura ko kuri ubu bashyizeho ingamba zo kurwanya ubuharike, aho bigisha abaturage ububi bwabwo, aho kuri ubu nta bagabo bashaka abagore ba kabiri, aho ngo bari guhangana n’ingaruka z’ibyabaye mbere.

Umuyobozi w’akarere, Habyarimana Gilbert yagize ati “Ubuharike twavuga ko budahari kuko ntabashaka abagore berenze umwe bashya, kuri ubu turi guhangana n’ibyabaye kera”.

Ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko. Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.

Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe. Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana. Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe.

 

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close