AhabanzaAmakuruHanze

Ubuhamya: Bamwe mu pasiteri bategekwa gusambanya amasugi mu kongererwa imbaraga z’ibitangaza

Abakozi ba Satani bagirana amasezerano kandi bagakorana na bamwe biyita abakozi b’Imana ubundi bakabaha ububasha n’imbaraga bya Satani kugirango bayobye benshi bibwira ko ari Imana ndetse  nibishoboka ngo  n’Intore zayo ziyobe,

Nshuti bavandimwe turashaka kubasangiza ubuhamya buteye agahinda bw’ubupfumu bukorwa na bamwe mu ba Pasitori bahorana inyota yo kugira imbaraga, ubutunzi no kuba ibirangirire bakiyegurira Luciferi ari we Satani.

Ubu buhamya buragufasha gusobanukirwa ikihishe inyuma y’imbaraga zituma abantu biyita abapasitori b’ibihangange, Abahanuzi badasanzwe cyangwa intumwa z’Imana, ariko kandi  no muri ubu buhamya muraza kubona ukuntu bagira amaherezo mabi ateye agahinda.

Kubera irari ry’iby’isi rimaze guhuma benshi ndetse n’ab’imbere mu Itorero bagwa mu mutego wa Satani bishutse ko aba Agents ba Satani biyoberanyije ari abakozi b’Imana kandi ubu buhamya buraza kugufasha gusubiza agatima impembero ugenzure ibyo ubamo.

Ubuhamya bwa pastor chidubem okwu:

Amazina yanjye ni Chidubem Okwu ndi umupasitori ariko nahemukiye Imana ndetse birangoye kubona aho nahera nsaba Imana imbabazi, Namaze imyaka 9 ndi mwarimu w’abana mu ishuri ryo ku cyumweru i Kaduna. Muri 1991 nahisemo gosohoka mu Itorero nabarizwagamo njya gushinga iryanjye kuko nari maze kumenyekana cyane maze nsohokana n’abakristo 200 bankundaga, gusa sinavuga ko nari nyobowe n’umwuka wera ngo ntangize Itorero, gusa bigeze muri 2008 itorero ryanjye ryatangiye gusubira inyuma cyane ndetse abakristo banjye batangira kwigendera kugera ubwo muri 2012 nari nsigaranye bakristo 50, nyamara nareba abatangije amatorero mashya nkabona bakungahaye ndetse n’amatorero yabo yaguka umunsi ku munsi.

Naribajije mbura icyo nkora, nyuma yo kuganira n’umugore wanjye twafashe umwanzuro wo kwegera umupasitori wari ufite itorero rikomeye cyane abantu bamwitaga Ubona byose nyamara nta myaka 7 ryari rimaze ngo tumugishe inama. Naramwegere mubaza ibanga kuko kuva yashinga itorero muri 2006 kugeza 2012 yari amaze kugira abakristo 11000 ndetse batura agatubutse byatumye agura amamodoka menshi ndetse muri iyo minsi yari amaze kugura Jeeps y’igitangaza, na we arankundira antega amatwi ndetse ansezeranya ko agiye kumfasha gusohoka muri ibyo bibazo ariko arambwira ati ubwo ushaka imbaraga bizaguhenda!!! Gusa nari nkwiriye kugira umutima ukomeye mubwira ko icyo byansaba cyose kitari kwica umuntu nagikora, arambaza ati “ Mbese urashaka imbaraga rimwe gusa cyangwa urashaka imbaraga zaguka?”

Mubaza inziza ambwira ko izaguka arizo nziza gusa zihenda, ndetse ambwira ko nyuma y’uko ndi bube maze guhabwa imbaraga aribwo ndibuhabwe amabwiriza y’icyo nzajya nkora ngo zigumeho ndetse zikomeze kwaguka.

Akimbwira ibyo numvise ngizemo akoba mubaza ibyo byo kurinda imbaraga no kwaguka niba nta byago biteza, ansubiza yisekera ati “ Wapi rwose bisaba ibintu bisanzwe” Ansaba kumuzanira amafaranga 350,000 y’amanayera, ndayazana turagenda tuva aho Abuja tujya Lagos n’i Port Harcourt; Tugeze i Lagos twacumbitse mu macumbi ya rimwe mu matorero akomeye cyane aho, bigeza Saa tanu n’igice (23:30) z’ijoro dukodesha imodoka tujya ku kabari kari hafi y’amazi ku mucanga. Tuhageze yigira imbere ho gato avuga indimi nyinshi ntabashije kumenya ambwira ko hari umugore ugiye kuva mu mazi kandi ko icyo ambwira cyose ngomba kugikora, atararangiza kuvuga amazi atangira kwizunguza mbona hazamutsemo Madamusamake yitwa mami-wata,

Uwo Mupasitori twajyanye ambwira kutagira ubwoba ko ntacyo mba Nishyiramo akanyabugabo. Uwo mugore akigera ku butaka nabonaga ari ifi, ariko uko agenda anyegera nkabona ahinduka umuntu, ansaba ko dusambanira mu maso y’uwo mu pasitori wanjyanye.

Tumaze gusambana yikoze mu myanya ye yibanga anshushanya ikimemyetso cy’umusaraba ku gahanga arambwira ngo akira imbaraga ndetse ugiye gutangira kubona impinduka, aragenda ashimira uwo mu pasitori wanjyanye (Bavugaga mu rurimi ry’icyongereza) amuha zahabu turataha na we asubira mu mazi,

Turi kwerekeza kuri ya macumbi y’urusengero, Pasitori twajyanye ambwirako tugomba kubanza kujya muri urwo rusengero ngo arebe umukobwa w’isugi wo ku muraza, tukinjiramo nijye bahaye kubwiriza , nkigera ku ruhimbi (Alitari) nzamuye ukuboko abantu batangira kwitura hasi, ntangazwa n’uko imbaraga mpawe zihise zitangira gukora vuba cyane. Amateraniro y’ijoro arangiye , twitegura kujya mu macumbi, uwo pasitori bita Ubona byose ambaza niba nishimiye imbaraga nahawe nanjye nti “ ndishimye cyane”Ambwira kuryama tukaruhuka kuko ijoro rikurikira turi bujye i Port-Harcourt.

Ngisinzira wa madamusamake twasambanye ansura mu nzozi ambwira ko kugirango izo mbaraga nahawe zikomeze kwaguka ngomba kujya nsambana n’umukobwa w’isugi buri kwezi,  nshigukira hejuri njya kubwira uwo mu pasitori wanzanye ibyo ndose , arambwira ati “ ibyo ntakibazo”. Mubaza uko nabona umukobwa w’isugi ambwira ko agiye kumfasha ariko ibyo mbimwishyurira. Ntababeshye nkimara kubona ibyo bintu numvise nabivamo ariko mbura imbaraga zatuma mbumbura n’akanwa.

Ikintu nabonye aho kuri wa mucanga, nabonye abapasitori benshi baba baje na bo gusaba imbaraga kandi nabonye ko hari ababirambyemo bazana abandi bashya ndetse ubanza buri mu pasitori mukuru ( Bamwe bazana abandi) aba afite Madamusamake (mami-wata) we kuko ubwo nari kumwe n’uwo bampaye nabonye n’abandi barenga icumi bari kumwe n’abapasitori bato baje uwo munsi.

Bidatinze rero ijoro ryaje kugera tujya ku kibuga cy’indege gito aho lagos twerekeza Port-Harcourt,aho naho twacumbitse mu macumbi y’irindi torero rikorera muri ako gace,bigeza saa sita z’ijoro turasohoka tujya mu rugo ry’umugore witwa Eze-Nwanyi kandi urwo rugo rwarimo andi mazu menshi yuzuyemo abagore, twinjira muri imwe mu nzu mpasanga abapasitori benshi cyane nzi bayoboye amatorero Manini, uwo twajyanye arishyura kugirango nanjye nze kugira icyo nkorerwa, ninjira mu cyumba mpasanga umugore uryamye ku buriri antegereje, ndibwira nti “ Umugore nanone” nkibitekereza nisanze muri hejuru gusa ntabeshye sinzi uko nahageze, tumaze gusambana ahinduka igisimba, atangira gutaka mu ijwi ry’ibisimba ansiga ibintu ku maso ntangira kubona ibintu bidasanzwe mbese ninjira mu yindi si y’umwuka ndetse ntangira no kuvugana n’ibiremwa by’imyuka.

Ibyo birangiye ampa agacupa k’amavuta ya Elayo kitwa “ Kora ibyo mvuze”  ambwira ko uko nzajya nyakoresha abanyetorero bazajya bakora ibyo mvuze byose,  Ampa n’akandi gacupa kitwa:“Bona byose cyangwa Rondora byose”  ambwira ko uko nkoresheje ayo mavuta nzajya menya ibihishwe bw’abantu,  hanyuma mu gihe cy’amasengesho nkajya mbarondora nta na kimwe mpishwe. Yampaye amacupa y’amavuta menshi ariko ay’ingenzi cyane ni ayitwa ayitwa “ Nkoraho ngukurikire”  nagomba kujya nkoresha cyane cyane ku bagore ariko by’umwihariko amasugi kuko nagombaga kujya nsambana n’abagore bubatse n’amasugi kugirango imbaraga zanjye zityare kandi zaguke. Muri iryo joro twavuye aho dusubira aho twavuye pasitori mukuru arambwira ngo ntangire nkoreshe ya mavuta ya nkoraho ngukurikire, mugitondo dukora amateraniro ndahanura cyane abantu barumirwa dusubiye mu icumbi dukurikirwa n’abakobwa babiri b’amasugi pasitori atwara umwe nanjye ampa undi; Ikintu cyantangaje cyane abo bana b’abakobwa ntibigeze batubaza aho tubajyanye n’impamvu tubajyanye ikintu kitabaho ku bakobwa barinze ubusugi bwabo.

Abo bakobwa bagiye Pasitori arambwira ati“Guhera ubu ugomba gukomeza inyigisho zawe wibanda cyane cyane kuzikwinjiriza amafaranga kandi ugahagarika ibyo gukomeza kwigisha agakiza n’ubutumwa bwo gukiranuka”

Birangiye tuva iyo Port-Harcourt  tugaruka Abuja njyewe nkomerezaa iwacu Kaduna. Nkihagera mu materaniro ibintu byatangiye guhinduka ,agafaranga karaza igikundiro kiraza  nkora ibitangaza byinshi cyane muri icyo cyumweru, Abantu batangira kubohoka n’ubutunzi buriyongera mu itorero, Ubuhanuzi budacika ntigeze mbona mu buzima bwanjye mbese ntiwabyumva.

Nkomeza kujya nsambana n’abagore bubatse ndetse n’amasugi maze ibintu birakomera pe, mu Muryango ubuzima burahinduka bikomeza gutyo imyaka itandatu irashira. Nyuma y’igihe ntangira kumva ntatuje ndetse nta kintu   kikinshimisha, ntangira kujya ndota ndi ikuzimu  mu muriro utazima uko ndyamye izo nzozi zikaza ntangira kwanga kuryama, amajoro yose nkarara nkanuye , ntangira kujya nterwa na ya madamusamake twasambanye, mu buryo buntunguranye mfusha abana banjye babiri, kuko nari maze amezi 3 ntasambana n’amasugi bituma ntangira kubura za mbaraga.

Numva nshatse kuva muri ibyo bibi byose n’iyo byansaba gufunga itorero, njya gubaza wa mu pasitori wabinjyanyemo ambwira ko igihe cyandenganye bitagishobotse, arankubita hafi yo kunyica ambwira ko ntagomba guhemukira mami-wata na Eze-Nwanyi  kuko bamaze kunyinjiramo tukaba urugingo rumwe, ndamubwira nti ndakora icyiza cyose gishoboka nivane muri ibi bintu, nyuma y’iminsi itatu nashimuswe n’abagabo babiri barambwira ngo niba nkunda ubuzima bwanjye mpunge mve Kaduna kuko wa Mu pasitori twajyanye yabishyuye ngo banyice, mpita mfunga urusengero ndahunga.

Ubu nandika ibi nasize byose ariko nizera Imana ishobora byose kandi niringiye ubuntu bwayo kuko ni Imana itanga andi mahirwe, ubu ngenda nihishahisha kuko ngira ubwoba bwo kongera guhura n’abandi ba pasitori bakoreshwa n’imyuka mibi kuko ari benshi kuruta uko tubitekereza

Ndagusaba inkunga y’amasengesho kuko n’ubu hari igihe nsinzira nkaterwa n’ibitero byinshi by’abadayimoni ariko ndacyarwana ngo ndebe ko nakiza ubugingo bwa benshi, noretse imbaga nyirohamo imyuma mibi ngo ndabasengera ngo ndabakiza indwara cyangwa abadayimo kandi ahubwo ari njyewe uri kubinjizamo imyuka mibi ngo ntange umunyango ikuzimu, Ubu ndarwana inkundura ngo ndebe ko hari abo nabohoza muri izo mbaraga mbi nabashyizemo, Bashumba b’amatorero ni mube maso kuko imbaraga z’umwijima zirimo kwinjira cyane biciye mu mihango abantu basigaye bakorerwaho ngo barasigwa amavuta, amazi y’umugisha ngo babakorera deliverance  n’ibindi byinshi.

Ubu aba agents ba Satani baragwiriye mube maso kandi mu menye ibi neza Umuntu wese wiyita umukozi w’Imana ariko ubutumwa yigisha bugahora ari ubuzima bw’aha mu isi; ubutunzi, iterambere ukwiye kumwitondera kuko ubwo sibwo butumwa bwiza Bibiliya ivuga, ahubwo umenye ibi: 1 Timoteyo 6:3-12, Ikindi cyo kwitonderwa Umuntu wiyita umukozi w’Imana ariko mu kwigisha kwe ukabona akoresha imbaraga zitura abantu hasi, nta mukozi w’Imana umurimo habe namba ahubwo ni umu agents wa Satani , imbaraga z’Imana ntizigaragarira abantu muri ubwo buryo nkaho ari bo bazigenga kuko Atari izabo ahubwo ari iza kristo, nk’uko zaburinshya dukesha iyi nkuru ibivuga.

Dusoza twabamenyeshako uyu Pastor Chidubem Okwu yapfiriye mu mpanuka itunguranye y’imodoka nk’uko byatangajwe n’umufasha we ubwo yabibazwaga n’umupasitori, uyu Pastor Chidubem Okwu yari yarandikiye ubu buhamya amusaba inkunga y’amasengesho.

Ufite ugutwi ko kumva niyumve. Ubuntu n’amahoro by’Umwami wacu Yesu Kristo bibane namwe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close