AhabanzaAmakuruRwanda

Uburinganire ntibuvugwaho rumwe n’abaturage

Uburinganire kimwe n’ubwuzuzanye ntibivugwaho rumwe mu Karere ka Rubavu bitewe n’imyumvire ya bamwe n’aho batuye aho bamwe bavuga ko hari imirimo imwe n’imwe umugore cyangwa umugabo adashobora gukora bivugwa ko bakuze babona ariko bemze.

Mutuyimana Jean Claude, abarizwa mu Murenge wa Nyamyumba, yemeza ko yamaze kumva ihame ry’uburinganire ku buryo adaterwa ipfunwe na byo. Kuri we icyo ashyize  imbere ni iterambere ry’urugo rwe.

Yagize ati “Iyo umugabo amaze kumva ko ari ngombwa, umugabo afatanya n’umugore we, twamaze kumenya ko umugore ari we uvunika mu rugo, twafashe icyemezo cyo kubafasha nko guteka no koza abana, biracyakomeye ku bandi ariko baragerageza”.

Abagore bamaze kumenya ko uburinganire ari ku mitungo ntabwo ari murugo, rimwe ugasanga batazi icyo bakora, avugako nta mugabo woza abana kandi ko nta mugore wakurira inzu ngo asakare.

Mukeshimama (izina yiyise kuko atashatseko umugabo amenya ko yavuganye n’itangazmakuru) utuye  mu Kagari Munanira, Umurenge wa Nyamyumba, ku ruhande rwe yemeza ko umugore adateze kuringanira n’umugabo.

Ati  “Ntakundu umugore yaringanira n’umugabo, nkanjye ndacuruza ariko umugabo ntaba abishaka, mu rugo ntawuringanira n’umugabo ariko biratubangamira kandi ntiwabyubahuka ngo ujye hanze kubivuga kuberako waba wisenyeye urugo, ariko ibijyanye n’umutungo byo abagabo bamaze kubyumva, ariko ibijyanye n’ubucuruzi abayumva ko witwara nabi kubera guhura n’abantu benshi, abayumva ko umugore wakoze ku mafaranga asuzugura.

Yunzemo ati “Hari nk’umugabo ukubwira ngo ntiyarya ibyatetswe n’umukozi, ariko uko bigenda kose n’uguhatiriza kuko n’umugabo ntabona ubwisanzure kuri wowe kuko uba ukora ibyo atishimiye mu rushako rwanyu n’abana ntibarerwa n’umukozi. Ariko kubera ubuzima urahatiriza n’ubwo yabona inyungu ntabyishimira.

Imyumvire itandukanye iracyari mu baturage, Karemera Bernad, utuye mu murenge wa Busasamana avuga ko umugabo wakoze imirimo y’umugore bavuga ko yarozwe, ko ari inganzwa.

Yagize ati “Nk’umugabo sinateka ariko nahaha na we agateka, nk’ubu hagize unsanga mu gikoni inkuru yagera mu karere kose bivugwa ko narozwe cyangwa nabaye inganzwa. Ibindi wenda nakwemera ko umugore yakora ni nko gucuruza, ariko mubimenye n’Imana yo mu ijuru ibyumve umugabo w’inganzwa ntazajya mu ijuru”.

Marie Mediatrice Mukanizeyimana, umwarimu mu kagari ka Gasiza, Umurenge wa Busasamana, avuga ko uburinganire ari ukudasubiza ibitekerezo inyuma.

Ni ukwicara hamwe mugahuriza hamwe, kandi icya mbere ni urukundo n’ubwumvikane. Hari ibyo umugabo atakora nko guteka, ariko nk’iyo umugore arwaye yabikora ariko akihutisha gushaka abo mu muryango kumufasha.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko uburinganire hagati y’umugabo n’umugore buri ku kigero cyiza, aho abaturage bamaze gutera intambwe.

 

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close