AhabanzaAmakuruHanzeImyidagaduro

Se wa Ali Kiba yapfuye

Umuryango wa Ali Kiba uri mu gahinda ko k’urupfu rw’umubyeyi we Saleh Kiba washizemo umwuka mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019.

Saleh Kiba yitabye Imana aguye mu Bitaro Bikuru bya Muhimbili i Dar es Salaam aho yari amaze igihe arwariye.

Clouds FM iri mu batangaje iyi nkuru bwa mbere, yavuze ko abavandimwe ba Ali Kiba bakisuganya ngo bategure ibijyanye no guherekeza uyu musaza. Indwara yamuhitanye ntiyatangajwe.

Clouds FM yavuze ko “Se w’umuhanzi Ali Kiba yitabye Imana muri iki gitondo aguye mu Bitaro bya Muhimbili aho yavurirwaga. Amakuru yo kumushyingura aratangazwa abavandimwe be bamaze guhura.”

Mu gihe uyu musaza yari akiriho, Ali Kiba ntiyakunze gushyira mu binyamakuru ibyerekeye umuryango we, ndetse akenshi bahuraga ku minsi mikuru bakishimana.

King Kiba ntiyakunze kuvuga cyane kuri se, ndetse mu mwaka washize yabwiye East African TV ko nyina ari we wamushyigikiraga cyane mu kazi ko kuririmba kuko se yakundaga kuba ari mu ngendo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close