AhabanzaAmakuru

Abaturage barasaba inama y’umugoroba w’ababyeyi

Nubwo abayobozi bavugako bagiye gukora ibishoboka ngo umugoroba w’ababyeyi usubireho muri uyu mudugudu, abaturage bo mu mudugudu wa Rimba, mu murenge wa Tumba bavugako ubuyobozi nta mbaraga bushiramo kandi bibafasha gukemura  ibibazo bimwe na bimwe byo mu miryango.

Abaturage bakaba bemeza ko inama y’umugoroba w’ababyeyi imaze amazi atandatu idakorwa kandi mmudugudu banye imbibe bo wakora iyo nama y’umugoroba w’ababyeyi, bakaba bemeza ko abayobozi b’inzego zo hasi bihuguraho batitaye ku nyungu z’umuryango mugari.

Paul Bizimana ni umuturage w’umudugudu wa Rimba, atunga agatoki abayobozi babo avuga ko badashira ubushake muri iyo nama y’umugoroba w’ababyeyi ngo nta kuntu bakwitabira inama inama nta buyobozi buhari, kandi ngo ikindi kibababza n’uko abaturanyi b babo mu mudugudu wa Berwa bakora umugoroba w’ababyeyi kndi ngo iyo babasanze ntibemera kubafasha ku bibazo byabo akaba asaba ubuyobozi kubagarurira umugoroba w’ababyeyi.

Umuyobozi ushinjwe imibereho myiza mu murenge wa Tumba Damien Ntiruhandurwa, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo uyu mugoroba w’ababyeyi ugaruke kuberako ubafasha gukemura ibibazo batiriwe baza ku murenge.

Inama y’umugoroba w’ababyeyi yatangijwe na leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo gufasha abaturage kujya bikemurira ibibazo byo mu miryango yabo.

 

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close