AmakuruRwanda

Cyarwa: Abaturage bakomeje kuzongwa n’amavunja

Bamwe mu baturage bo muri Cyarwa bazonzwe n’amavunja bavugako ayo mavunja bayarazwe n’ababyeyi babo kuko nabo bayarwaye.

Aba baturage bo mu kagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba, akrere ka Huye, bakomeje kwibasirwa n’amavunja bemeza ko bagerageza gukora isuku ariko bikanga amavunja agakomeza kubakurikirana, bamwe muri bo bakaba bemeza ko bituruka mu miryango abbandi ngo bituruka ku marozi

Murinda August afite imyaka 38 nawe afite ikibazo cy’amavunja, yemezako yatangiye kurwara amavunja afite imyaka 5, ariko akaba avugako atazi icyamuteye kuyrwara n’ayo ayo mavunja yaturutse.

Murinda ati: “mama yapfuye nd’umwana muto kandi ntabwo narinzi ibyo gukora isuku nadata yari umusinzi, ku bw’ibyo nabuze umuntu wampandura amavunja. Amavunja yariyongereye kugeza ubu ariko nkaba ntekereza ko ari amarozi kuko ngerageza gusukura inzu ndetse nkamesa n’imyambaro yanjye”.

Kabalisa Beatrice afite imyaka 18, we akaba yemeza ko amavunja yayarozwe kuberako umwana w’umuturanyi yapfuye akavuga ko aribo bamwishe ngo nyuma yahoo nibwa yatangiye kurwara amavunja kandi akora isuku mu buryo bwose.

Ntirurambirwa Damien, ni umuyobozi ushinjwe imibereho myiza mu murenge wa Tumba yemeza ko aba baturage barware amavunja kuberako bemera ko aturuka ku marozi. Akomeza avugako ikibazo cy’amavunja cyagabanutse ariko ko abo bayarwaye ari ukubera imyumvire yabo ivuga ko bayarozwe abandi ngo bayarazwe n’ababyeyo babo, nta muntu uragwa amavunja icya mbere n’ukugira isuku nko gukubura mu nzu.

Kiongozi wa afya bora ya rai taarafani mwa Tumba, anahakikisha kwamba raia hawa wanapatwa na matekenya kutokana na itikadi zao za kuamua kuwa ni uchawi. Kusema kuwa waliyarithi kwenye familia zao iwapo wangeweza kuwa na usafi.Uyu muyobozi akomeza avugako bagiye gukora ibishoboka ngo bigishe abaturage gukora isuku no gukemura iki kibazo cy’igihe kirekire muri uyu murenge.

 

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close