AmakuruRwanda

Tumba: Abaturage barasaba inkingi z’amashanyarazi

Mu mudugudu wa Rimba, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, abaturaga barasaba inking z’amashanyarazi kuberako insinga zica hasi mu butaka zikomeje kubateza ibyago mu buryo butandukanye.

Aba baturage baka basaba leta ko yabafahs kubona inking zasimbura insinga zica mu mu butaka kubera ko ziteza imfu z’abantu ndetse n’amatungo aba yagiye gurisha.

Nizeyimana Paskal atuye mu mudugudu wa Rimba yemezako izi nsinga zashashe ngo umuriro ubura buri kanya  bikadidiza ubucuruzi bwabo, kandi ngo iyo habaye ikibazo cy’umuriro kumenya aho byapfiriye biragorana.

Crepine Mukamana arasaba leta ko yabafasha kubona inking zisimbura insinga zo mu butaka, kuberako zibateza ibyago, avugako izo nsinga zo mutaka ari iza kera cyane zikaba zarashaje.

Sebutege Ange ambaye ni umyobozi mu karere ka Huye, yemeza ko izo nsinga zishobora guteza ibyago ariko ntavuga igihe izo nkingi zizabonekera ariko akaba yavuze ko bakora ubuvugizi ku babishinzwe nka REG (Rwanda Energy Group) kugirango bakore izo nsinga zangiritse.

Ikibazo cy’insinga zashaje zica mu mutaka ntabwo kiri muri Tumba gusa kuko hari n’ahandi abaturage basaba leta ko yabaha inking zisimbura izo nsinga zo mu buataka.

 

Aimant@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close