AhabanzaAmakuruImyidagaduro

Junior Multisystem yaciwe ukuboko: Umutangabuhamya ubara ibyo yabonye

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe saa yine z’ijoro, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yagonze umusore umenyerewe mu gutunganya umuziki mu Rwanda, Karamuka Jean Luc, umaze kubaka izina nka Junior Multisystem.

Umwe mu bakurikirana umuziki cyane wamenye iby’iyo mpanuka akanaba hafi Junior by’umwihariko, avuga ko imodoka yamugonze ari kumwe na nyina wabo n’umwana we, ariko aba ariwe ukomereka cyane, ubwo bari i Remera ku gahanda gahuza kaburimbo n’Ivuriro Polyfam, hepfo gato ya The Mirror Hotel.

Agaruka ku buryo imodoka yabagonze yakomeje ati “ihita ikubita Junior na nyina wabo n’umwana w’uwo mudamu, ariko Junior ni we wakomeretse cyane kuko ari we wari uri ku ruhande, imushyira mu bicu aragaruka agwira ukuboko kurashwanyagurika.”

Bahise bahamagara imbangukiragutaba imujyana ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, ariko ukuboko kwari kwangiritse ku buryo bukomeye.

Yakomeje ati “Mu gitondo nibwo babaze ukuboko, ariko kwari kwashwanyagurutswe rwose, bashatse kuguca nyina aratakamba ati ‘mube muretse gato’. Nta kindi cyari gukorwa kuko kwari kwatangiye gusa nk’aho kwaboze, amagufa yose yashwanyaguritse, hari n’igufa ryari ryavuyemo babanje gushyiramo ikintu ngo barebe, biranga.”

Nyuma y’iminsi ine mu bitaro, uyu mutangabuhamya avuga ko kuri uyu wa Gatatu abaganga bafashe umwanzuro wo gukuraho uku kuboko kwari kwamaze kwangirika, ngo hato kudateza ikindi kibazo.

Ati “Ejo baragukase rwose nta kuriho, baguciriye hejuru gato y’inkokora. Ni uko byagenze.”

Amakuru avuga ko aho Junior arwariye muri CHUK nta muntu umuryango we utazi wemera ko amusura, mu gihe akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr. Hategekimana Theobald, yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane amakuru y’ibyabaye, kuko amakuru y’umurwayi ari ibanga rye na muganga.

Yagize ati “Ibyo tuzakora muzabyandika byakozwe, keretse ari we wabyemeye ko bijya mu binyamakuru, umurwayi ni umurwayi tugomba kubaha uburwayi bwe.”

Producer Junior ni umwe mu babimazemo igihe kuko yakoranye muri Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, ubu yari amaze igihe gito muri studio ya Oda Paccy yitwa Empire Records.

Ahantu hose yanyuze yagiye akora indirimbo zakunzwe cyane. Nta muhanzi n’umwe uri mu bagezweho mu Rwanda atakoreye indirimbo.

Impanuka yatumye Junior acibwa ukuboko yashavuje abahanzi benshi kubera ko uretse ko yabakoreraga ibihangano binoze, abenshi ni inshuti ze mu buzima busanzwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close