AhabanzaAmakuruHanze

Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bagiye kwinjira muri RDC

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafatiye abanyarwanda 40 muri Pariki y’Igihugu ya Queen Elisabeth, ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Polisi yatangaje ko bari bagiye muri RDC, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasese.

Ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda cyatangaje ko abenshi mu bafashwe ari abagabo ariko harimo abagore n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Kugeza ubu ntiharamenyekana iby’urugendo rwabo. Bose bafatiwe mu modoka eshatu zifite ibirango bya Uganda, barimo n’abadafite ibyangombwa by’inzira byuzuye.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwenzori y’Iburasirazuba, Mwesigye Vincent, yirinze gutangaza imyirondoro y’abafashwe, avuga ko ifatwa ry’abo ari ikibazo gikomeye kiza kuvugwaho n’inzego zo hejuru.

Iyi pariki bafatiwemo ifite ikibazo cy’umutekano muke, nyuma y’uko ku wa Kabiri yashimutiwemo mukerarugendo w’umunyamerikakazi hamwe n’umuturage wa Uganda uyobora ba mukerarugendo, ababashimuse bagasaba guhabwa 500 000$ ngo babarekure.

Umutekano kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasese wakajijwe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close